LATEST NEWS
MU RWANDA
U Rwanda mu bihugu 10 biza imbere mu miyoborere myiza muri Afurika -Mo Ibrahim Index
Publish Date: mardi 4 octobre 2016
VISITS :1157
By Admin

Mo Ibrahim, ubwo yashyiraga ahagaragara raporo ya Mo Ibrahim Index, igaragaza uko Imiyoborere ihagaze muri Afurika mu myaka 10 ishize

U Rwanda rwongeye gushyirwa mu bihugu 10 bya mbere, kuri iyi nshuro mu bihugu byahize ibindi mu guteza imbere imiyoborere myiza mu myaka 10 ishize

Iri suzuma rikorwa na Mo Ibrahim Foundation, ryagaragaje ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 20 mu mwaka wa 2006 rugera ku mwanya wa 9 muri 2015 mu miyoborere myiza, akaba ari na bwo bwa mbere ruje kuri yu mwanya kuri iyi raporo muri Afurika.

Bimwe mu bigenderwaho mu guha amanota ibihugu harimo kugenzura imimerere y’uburenganzira bwa muntu, umutekano, ubukungu, imibereho myiza, uruhare rw’abaturage mu miyoborere, uburyo amategeko yubahirizwa, byose bigahuzwa n’amateka yihariye kuri buri gihugu muri 54 bigenzurwa.

Perezida Paul Kagame yasuye Abaturage

Mo Ibrahim yatangaje ko mu myaka 10 nta bitangaza byabaye, ngo ariko na none habayeho impinduka zigaragara mu miyoborere.

Uko ibihugu 10 bya mbere byagiye bikurikirana, n’aho byari biri mu myaka 10 ishize

Gusa na none ngo gusubira inyuma mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko byatumye iterambere ryari ryagaragaye mu bindi nko mu mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu ritihuta cyane.

Mo Ibrahim, ubwo yashyiraga ahagaragara raporo ya Mo Ibrahim Index, igaragaza uko Imiyoborere ihagaze muri Afurika mu myaka 10 ishize (Ifoto/Internet)

Iyi raporo igaragaza ko ½ cy’ibihugu byose byagenzuwe byagize amanota make cyane mu myaka 3 ishize, mu bijyanye n’umutekano w’abaturage, uw’igihugu n’imikorere y’ubutabera.

Mo avuga ko iyi raporo itagamije gukoza isoni abayobozi b’ibihugu, ngo ahubwo ni ukubafasha kugera ku miyoborere myiza yifuzwa muri Afurika.

Mu bihugu 10 bya mbere, u Rwanda na Senegal ni byo bihugu bitari bisanzwe kuri uru rutonde mbere ya 2006.

Prof Shyaka Anastase wa RGB

Mauritius ni yo iza ku mwanya wa mbere mu miyoborere, hagakurikiraho Botswana, Cabo Verde, Seychelles, Namibia, Afurika y’Epfo, Tunisia, Ghana, Rwanda, ndetse na Senegal ku mwanya wa 10.

Mu bihugu 10 bya nyuma harimo Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Guinée Equatoriale, Tchad, Sudan, Eritreya, Libiya, Centre Afrique, Sudani y’Epfo, hagaheruka Somaliya ku mwanya wa 54.

Mo Ibrahim ni umuherwe w’umushoramari w’imyaka 70 ukomoka mu gihugu cya Sudani, wamenyekanye cyane mu gukorana n’ibigo by’itumanaho harimo n’icyari icye cyitwaga Celtel cyakoreraga mu bigo 14 bya Afurika.

Muri 2004 yagurishije Celtel maze ashinga Mo Ibrahim Foundation agamije guteza imbere imiyoborere muri Afurika, no gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikorere yabyo.

Muri 2007, yatangije igihembo gihabwa abakuru b’ibihugu babasha kuzana umutekano, guteza imbere ubuzima, uburezi, iterambere mu bukungu ndetse guhererekanya ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi.

Prof.Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB

IBITEKEREZO
kazanenda

nubwambere mumateka ya Burundi bibaye:Nkurunziza nawe agiye gutangiza Burundi day Burundi day Chicago itandukanye na Rwanda day ho kwinjira namarundi ibihumbi amajana abiri

mukama

Nyaboneka nshuti z'Imana z'abanyamakuru ni byiza kutumenyesha ibyiza byose u Rwanda rugezeho,.kuko byinshi turabyibonera hari progressions ariko rimwe na rimwe mujye munandika ibibi bitaragera ku rwego rwiza kuko nubwo hari progressions muri secteurs zimwe na zimwe nta kigenda usanga ari zero , ubwo noneho abantu batangire babitangeho ibitekerezo,.no muri USA niko bihenda ibitagenda babyandikaho, bakabivugaho.murakoze

mukama

Nyaboneka nshuti z'Imana z'abanyamakuru ni byiza kutumenyesha ibyiza byose u Rwanda rugezeho,.kuko byinshi turabyibonera hari progressions ariko rimwe na rimwe mujye munandika ibibi bitaragera ku rwego rwiza kuko nubwo hari progressions muri secteurs zimwe na zimwe nta kigenda usanga ari zero , ubwo noneho abantu batangire babitangeho ibitekerezo,.no muri USA niko bihenda ibitagenda babyandikaho, bakabivugaho.murakoze

Safe

Rwanda komeza utere imbere ubabaze abakurwanya. Ndagira ngo mubyukuri niba bishoboka muzadushakire amateka y'uwitwa NKUSI Yozefu wa SHIKAMA kuko iyo mbona urwago n'amacakubiri afitiye Abatutsi birantangaza cyane. Simuzi ariko mu byukuri ntagushudikanya iyo ureba inyandiko ze ntaho zitaniye n'iza mbere ya genocide ntiyabura kuba yaragize uruhare muri genocide gusa wenda amahirwe ye ni uko wasanga ntawamubonye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...