LATEST NEWS
New section No17
"U Rwanda ruhesheje ishema Afurika" IGP Lebongani
Publish Date: jeudi 5 novembre 2015
VISITS :852
By Admin

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Zambiya IGP Stella M. Lebongani yavuze ko kuba U Rwanda rwakiriye Inama Rusange y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) iteranye ku nshuro yayo ya 84 kuva uyu muryango uhuza Polisi zo mu bihugu 190 ushinzwe mu 1914 ari ishema kuri rwo by’umwihariko ariko ko ari n’ishema ku mugabane wa Afurika ruherereyemo.

Ibi IGP Lebongani yabitangaje ku wa 4 Ugushyingo 2015 ubwo we n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana basinyaga amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gufata kandi bagahanahana ababikoze cyangwa abategura kubikora kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

IGP Lebongani ari mu bayobozi b’inzego zitandukanye baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Interpol bari kwitabira Inama Rusange Yayo iri kubera i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki 2 Ugushyingo 2015 kugeza ku wa 5 Ugushyingo uyu mwaka.

IGP Gasana amaze kumwakira mu biro bye, yamubwiye ati :"N’ubundi ubufatanye bwari busanzweho. Icyo twakoze n’ukubuha umurongo uhamye no kubunononsora tubishyira mu nyandiko."

Yavuze ati " Aya masezerano akubiyemo ingingo zirimo gusangira ubunararibonye, kohererezanya abapolisi baza kwiga cyangwa guhugurwa mu bintu bitandukanye mu mashuri yo mu bihugu byacu byombi no guhanahana amakuru ku gihe bizatuma turushaho kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ubujura butandukanye bukorwa hifashishishijwe ikoranabuhanga ndetse dufate kandi duhererekanye ababikurikiranyweho."

IGP Lebongani yagize ati "Ni iby’igiciro ku Rwanda kwakira Inama nk’iyi mpuzamahanga. Byahesheje kandi agaciro Umugabane wa Afurika muri rusange."

Yakomeje agira ati "U Rwanda n’intangarugero mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no gufasha abarikorewe. Ibihugu byinshi bikiyubaka muri uru rwego ndetse no mu zindi zego bikwiye kuza kurwigiraho."

Yijeje IGP Gasana ko amasezerano asinyanye nawe azayubahiriza, aha akaba yaravuze ko ishyirwa mu bikorwa ryayo bizatuma impande zombi zirwanya kandi zikumire ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze ry’abaturage b’ibi bihugu byombi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya