LATEST NEWS
MU RWANDA
U Rwanda rwamaganye ibyo kugaba igitero mu Burundi
Publish Date: vendredi 7 octobre 2016
VISITS :3788
By Admin

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko nta bushotoranyi cyakoze bwo gutera mu ntara ya Ngozi mu Burundi.

U Rwanda ruravuga ko ibirego by’u Burundi nta shingiro bifite ahubwo ari poropaganda iki gihugu gifite.

U Burundi buravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016, abasirikare b’u Rwanda, bambutse umupaka mu Ntara ya Ngozi bagira ibyo bangiza nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje.

Emmanuel Ndayizeye umuyobozi wa Komini Mwumba avugana na RFI yagize ati “Mfite ibimenyetso ko abasirikare bambaye imyenda y’igisirikare cy’u Rwanda, bateye ku gasozi kitwa Sabanegwe ku wa kabiri, bangiza amwe mu mazu yo muri ako gace ndetse bakubita na bamwe muri ba nyirayo babona ku garuka mu Rwanda.”

Mu kiganiro amaze guha izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru, Umuvugizi w’igisirikare cy’ u Rwanda Lt Col René Ngendahimana yagize ati “Ayo makuru ni ibinyoma, nta musirikare w’u Rwanda wigeze yambuka ajya mu Burundi, ibyo ni bya bindi byabo bahora bavuga bidafite ishingiro.”

Kuva mu mwaka wa 2014 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, iki gihugu kiri mu bibazo by’umutekano muke, birimo n’abaturage bakomeje kwicwa.

U Burundi bwakomeje kuvuga ko u Rwanda rubiri inyuma, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bukavuga ko nta nyungu bwagira mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

Uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, waje no gutuma ubutegetsi bw’u Burundi buhagarika ibicuruzwa byose byazaga mu Rwanda, u Rwanda ruvuga ko nta cyo bizaruhungabanyaho.

Kugeza ubu kandi u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi barenga ibihumbi 50 bari mu nkambi ya Mahama mu Burasirazuba.

Impunzi z’Abarundi

IBITEKEREZO
Inzobere

Amagambo uburundi buvuga ateye agahinda gusa nta kindi !!!Ngo abasilikare bacu bateye bambaye imyenda ya gisilikare !!Ngo batera kariya gasozi ?U Rwanda se ruteye rwatera Sabanengwa cg rwakubita Bujumbura mu iseconda imwe ???Buriya nkurumbi arajijisha ngo isi itavumbura ingongo amaze iminsi agarika !! Arabeshya abarundi amae iminsi abaga amaraso yabo azamusama tu !

john

Uwabasekura bagasakuriza kimwe maze tukareba


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera...

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...