LATEST NEWS
New section No17
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu
Publish Date: mardi 5 janvier 2016
VISITS :82
By Admin

​Polisi y’u Rwanda ikomeje irasaba abantu kutishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi, haba mu kubinywa no kubicuruza. Iyi nama bayigiriwe nyuma y’uko hari ibyafatiwe mu karere ka Nyabihu bigizwe n’udupaki 225135 tw’inzoga itemewe yitwa Blue Sky, ibiro 137 by’urumogi , litiro 70 za kanyanga n’amacupa 85 y’ikinyobwa kitwa kalgazoke.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yavuze ko uretse kuba bishobora gutera uburwayi ubinywa, amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi bagacibwa amande.

Yagize ati :" Nk’uko bivugitse, biriya byangijwe kimwe n’ibindi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye maze agakora cyangwa akagira uruhare mu byaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina ."

SP Fata yagize ati :"Ubinywa, uretse kumuteza ubukene we ku giti cye n’umuryango we, ahungabanya ituze ry’abo abana nabo ndetse n’abandi muri rusange, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora."

Yagiriye inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byayo, maze aha ubutumwa abaturage,bwo kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo kandi n’ababiguze bakaba bazajya bahomba kuko Polisi iri maso mu kubihashya burundu.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...