LATEST NEWS
New section No17
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwatumye hari abafatanwa amafaranga y’amahimbano
Publish Date: lundi 4 janvier 2016
VISITS :66
By Admin

N’ubwo ikoreshwa ry’amafaranga y’amahimbano atari ikibazo gikomeye mu Rwanda, Polisi y’u Rwanda yakomeje ubukangurambaga bwo kubirwanya, ibi bikaba byaratumye hari abantu babifatirwamo haba mu gukora no gukwirakwiza ayo mafaranga y’amahimbano,byagezweho kubera ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Muri ubwo bukangurambaga bugenewe abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha mu turere twa Rubavu na Gasabo, muri iyi minsi hafashwe abantu batatu barimo umugore umwe, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru ko bakoresha ayo mafaranga y’amahimbano.

Abayafatanywe ni Uwiragiye Felicienne wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi na Shakurugo Jean Pierre nawe wo muri ako karere ndetse na Nizeyimana Xavier wo mu karere ka Gasabo.

Bose hamwe bafatanywe amafaranga y’amakorano ibihumbi 30 y’u Rwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko ibikorwa byo gukoresha amafaranga y’amahimbano bidakunze kuba byinshi, akaba ashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ikoreshwa n’ikoreshwa ry’amafaranga y’amahimbano.

SP Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, barimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, akomeza abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Yabagiriye inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe.

Ku bw’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...