LATEST NEWS
MU RWANDA
Uburengerazuba : Ibinyabiziga bigiye gusuzumwa imiterere yabyo hifashishiwe imodoka ya Polisi y’u Rwanda
Publish Date: dimanche 11 septembre 2016
VISITS :267
By Admin

Abatunze ibinyabiziga bo mu karere ka Rubavu n’abatuye mu nkengero zako, ibinyabiziga byabo bizasuzumwa imiterere yabyo mu minsi mike iri imbere, kuko imodoka ya Polisi y’u Rwanda isanzwe irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga izaba iri muri aka karere mu gihe cy’imisi icumi.

Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda uyobora Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gupima imiterere y’ibinyabiziga, yavuze ko iyi modoka irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’ibinyabiziga, igenda yoherezwa muri buri Ntara, ikaba yarashyizweho muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yiyemeje kwegereza no guha serivisi nziza abaturage.

Yagize ati :” ku itariki ya 14 Nzeri nibwo iyi modoka izatangira gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu Ntara y’I Burengerazuba n’abegeranye naho. Izaba iri mu karere ka Rubavu. Turasaba abatunze ibinyabiziga bo muri iyi Ntara gukoresha neza aya mahirwe babonye bakaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo bakamenya imiterere yabyo”.

Iyi modoka irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga, yunganira ibindi bigo bya Polisi bisanzwe bikora aka kazi. Ipima imiterere y’ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu cyane cyane ariko igafasha abatuye kure y’Umujyi wa Kigali kuko ibasanga iwabo, bityo ikabarinda gukora urugendo rurerure bajya gupimisha imodoka zabo..

CSP Kalinda, yavuze ko iyi modoka ifite ubushobozi bwo gusumuma imodoka ijana buri munsi. Yagize ati :” Intara y’Uburengerazuba ifite imodoka nyinshi zikora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Nk’uko bizwi rero, izi modoka zikorerwa isuzumwa buri mezi atandandu mu mwaka. Kuzizana i Kigali twasanze byabahenda cyane, bityo akaba ariyo mpamvu twahisemo kubegereza iyi serivisi, tujya iwabo gusuzumirayo ibinyabiziga byabo”.

Polisi y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga mu mwaka w’2008, hakaba haratangiye imirongo ibiri ipima imodoka mu kigo cyayo (MIC) kiri i Remera mu karere ka Gasabo, ku buryo icyo gihe imodoka 150 zapimwaga ku munsi.

Muri iki gihe imodoka zisuzumwa imiterere yazo zariyongereye cyane, kubera ko imirongo isigaye ari itatu, iri mu kigo (MIC) kiri i Remera. Hari kandi imodoka irimo ibikoresho bipima imiterere y’ibinyabiziga ndetse n’undi murongo umwe uri mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riri i Gishali mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’I Burasirazuba.

Ubu buryo bwo kwegereza no guha serivisi nziza abaturage bifuza, byagiye byongera

Umubare w’imodoka zisuzumwa. Umwaka ushize imodoka zasuzumwe imiterere yazo ziyongereyeho 27% ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirije. Ni ukuvuga ko mu mwaka wa 2015 hasuzumwe imodoka 96, 283 mu gihe mu mwaka w’2014 hari hasuzumwe imodoka 75, 839.

Mu mezi atandatu abanza y’uyu mwaka, imodoka zimaze gukorerwa isuzumwa ry’imiterere yazo ni 152,778. Mu kwezi kw’Ugushyingo uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo gushyira indi mirongo ibiri mu kigo cyayo (MIC) kiri i Remera mu karere ka Gasabo, ikaba yiyongera ku yindi isanzwe ikoreshwa. Ibi bikaba byerekana ko umubare w’imodoka zikorerwa isuzumwa uziyongera cyane.

IBITEKEREZO
Kamali

Dushimishijwe niyi serivisi nziza Polisi yacu yatwegereje. Twebwe rero abatwara ibinyabiziga mureke twitabire gupimisha imodoka zacu kuko tutazakora urugendo rurerure

kana

natwe i rusizi mutwibuke.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze...

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha...

NEW POSTS
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...