LATEST NEWS
MU RWANDA
Ubushinjacyaha bwa Gisilikare bumaze gusabira Col Byabagamba na Rusagara gufungwa imyaka 22
Publish Date: vendredi 4 mars 2016
VISITS :3500
By Admin

Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François rwasubukuwe basabirwa ibihano nyuma yaho mu iburanisha riheruka urukiko rwanzuye ko nta wundi mutangabuhamya ruzakira.

Col Byabagamba yasabiwe gufungwa imyaka 22, ihazabu ya miliyoni 8 no kunyagwa impeta za gisirikare

Rtd Brig Gen Frank Rusagara nawe yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8 FRW

Sgt (demob) Kabayiza François yasabiwe gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu

Col Tom Byabagamba akurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta, icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Umushinjacyaha Capt. Nzakamwita Faustin yavuze ko icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, giteganywa kandi kigahanwa mu ngingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ubushijacyaha bwagarutse ku magambo yagomesha rubanda buvuga ko yashoboraga guhindura abasirikare.

Ati ‘Iyo Leta igira ibyago bariya bakabyakira akabazana ku ruhande yifuzaga […] mu yandi magambo ni ukubabwira ngo muhindukire murwanye iyo Leta yicana.” Kuri iki cyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15.

Kuba yaravuze ko ko leta ifata ibyemezo ihubutse, kuba ashinjwa kuvuga ko Lt Mutabazi yafunzwe arengana ngo bigize icyaha cyo gusebya Leta uri umuyobozi biteganywa kandi gihaniwa n’ingingo ya 660.

Icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, bwavuze ko giteganywa kandi gihaninwa mu ngingo ya 327 maze bumusabira ihazabu ya miliyoni 8 FRW.

Icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Umushinjacyaha yasabye urukiko kwemeza ko icyaha cya mbere n’icya kabiri ari impurirane mbonezamugambi ; maze muri rusange amusabira imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani. Yasabiwe kandi kunyagwa amapeti ya gisirikare n’ubundi burenganzira.

Ibi bihano Col Tom Byabagamba yasabiwe birasa n’ibyasabiwe Rtd Brig Gen Frank Rusagara gusa bigatandukanira ku kunyagwa amapeti kuko we atakiri umusirikare.

Uwari umushoferi wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Sgt (demob) Kabayiza François we ashinjwa ibyaha bibiri byo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kucyo Gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko , yasabiwe umwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshatu. Umushinjacyaha yabajijwe n’inteko iburanisha impamvu Kabayiza yahanwa yihanukiriye maze avuga ko ari uko Kabayiza atigeze yegera ubugenzacyaha.

Col. Tom Byabagamba na Brig. Gen. Frank Rusagara

Ku cyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye ho yakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri. Muri rusange yasabiwe imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu.

Urukiko rwabajije umushinjacyaha impamvu asaba ibihano biremereye maze asubiza ko biterwa n’uburemere bw’ibyaha.

IBITEKEREZO
ate te

Ariko nigute umuntu arwanira igihugu yamara kugishyikira neza aho kugikorera atuje ahubwo akifuza kugisahura ikintu maze kubona neza nuko abasirikare bafatanyije na H.E Paul Kagame ntibamukunda peeee bamugirira ishyari ridasanzwe knd icyo nzi neza ntashidikanya nuko azira ukuri kuri muri we.

Irebe Ester

Ibo bihano ndimva ari bike nkurikije uburyo babaye mu buyobozi ndetse ari n'abayobozi bagiriwe icyizere n'Umugaba w'Ingabo Mukuru H.E.Barinze bafungwa buriya yari yarabihanganiye,arwaza rwaza nkuko asanzwe,naho ubundi ingeso ntibazubuye ejo bundi.Bafite UBUGARASHA ni bagende,bumve ko guhemuka ntawe bihira.Bari bafashwe nk'ibyana by'ingagi,bavuga rikijyana,barihunguye ivu none ni bumve.

3444

ee

KABWANA

IBI BITEYE AGAHINDA KUBONA ABANTU BAZIRA UBUSA !!!!

mahoro

Ahoooooooooo igihe rusagara yafungisha abantu ayobora urwo rukiko yibwiraga ko bitazamugeraho ! Muribuka ibyo Magayane yabwiye Lizinde ! Awaaaa !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...