LATEST NEWS
New section No17
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi
Publish Date: mardi 12 janvier 2016
VISITS :202
By Admin

​Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mutarama batangiye gusura abapolisi hirya no hino mu mitwe bakoreramo babagezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwifuriza abapolisi umwaka mwiza bunabashimira akazi keza bakora.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmnuel K Gasana yabonanye n’abapolisi 196 bayobora abandi , mu gihe umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza we yaganiriye n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, naho Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvenal Marizamunda ,we yagejeje ubutumwa ku bapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikora kinyamwuga, kuba ihora iri maso,ikorana ubushishozi kandi iharanira ko ibyo ikora bitunganira abaturarwanda bityo bakabaho mu mutekano usesuye bishimira kuba mu gihugu gitekanye.

Muri ubwo butumwa bwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize ati :” Polisi y’u Rwanda igomba gusubiza amaso inyuma ikareba ibyagezweho n’imbogamizi yahuye nazo. Mugomba rero kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa mwagezeho mu mwaka w’2015. By’umwihariko uruhare rwanyu mu iyubahirizwa ry’amategeko no gucunga umutekano, ndetse no kugarura amahoro ku isi bityo, mukishimira kuba mukora kinyamwuga.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko yizera ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora neza muri uyu mwaka w’2016, ishyira mu bikorwa inshingano zayo kandi ifite ishema, ndetse ikorera mu mucyo.

Ibikubiye muri ubu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nibwo abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bageza ku bapolisi babasaba gukomeza uwo murongo wo kuzuza neza inshingano zabo.

Ubwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yaganiraga n’abapolisi mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali yasabye abapolisi kujya basobanura ibyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati :”akazi kanyu ka buri munsi kagomba kurangwa no kumva ko ariwowe ubazwa ibyakozwe,ubwitonzi mu kazi,ubunyamwuga, ndetse no kugira indangagaciro. Kuri twebwe rero, kugira ngo tugume muri uwo murongo no kurushaho gukora neza, biradusaba kujyana n’igihe ndetse tugahora twihugura”.

Yakomeje abwira abo bapolisi ko Polisi y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi ku buryo kuri ubu, iri no ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino.

Yagize ati :“ kugeza ubu dufite amatsinda(FPU) y’abapolisi atanu mu bihugu bya Centrafrika, Haiti na Sudani y’Amajyepfo ; dufite kandi amashuri atatu ndetse n’ibikoresho by’akazi bigezweho”.

Muri iyi gahunda kandi yo gusura abapolisi, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza,yahaye ubwo butumwa abapolisi 206 bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo mu turere twa Rubavu na Nyabihu two mu Ntara y’I Burengerazuba,aho yavuze ko wari umwanya wo kureba uko akazi kagenze mu mwaka ushize wa 2015 ;imbogamizi zawubayemo ndetse hagafatwa n’ingamba zo gukora neza kurushaho mu mwaka wa 2016.

Mubyo yagarutseho byarushaho gushyirwamo ingufu ;harimo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga,icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ibindi.
.
DIGP Munyuza yanagarutse ku kongera imyitwarire myiza, aho yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi mu gihe haba hasuzumwa imikorere y’urwego rushinzwe kubungabunga umutekano.

Yasabye abapolisi kugira uruhare rugaragara muri gahunda za Leta, asaba n’abaturage kuzitabira.

Mu Ntara y’Amajyepfo,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvenal Marizamunda nawe yagejeje ubutumwa ku bapolisi 146 bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ;aho yababwiye ko guhinduka mu mikorere bakora neza akazi bisaba imyitwarire myiza.

Yasabye abapolisi kujya bakora akazi neza bahanga udushya bakorana ubwenge n’ubumenyi ;ibyo bikabagirira akamaro bo uwabo n’igihugu muri rusange.

Mu ntangiriro za buri mwaka,abayobozi ba Polisi y’u Rwanda basura abapolisi bakorera mu mitwe itandukanye mu gihugu aho biba biri muri gahunda yo kuganira ku mikorere no kurebera hamwe ibyagezweho ndetse no gufata ingamba zo kurushaho gukora neza akazi.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Iyi gahunda y'abayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda yo gusura abo bayobora ni nziza cyane.Ibi bituma abayoborwa babona ko abayobozi babo babitaho kandi ko babazirikana.Ibi bikwiye kubera urugero izindi nzego.Ndashima Polisi y'u Rwanda ku muhati wayo mu gucunga umutekano w'abaturarwanda n'ibyabo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...