LATEST NEWS
New section No17
Udushya mu mukino wa mbere wa CHAN : Ubujura bukabije mu matike yo kwinjira
Publish Date: mardi 19 janvier 2016
VISITS :1462
By Admin

Mugihe rwari urujya n’uruza mu nkengero za Stade Amahoro abantu benshi bakerakerakera, abandi binjira muri Stade, ntibyabujije umukino wa mbere wa CHAN hagati y’u Rwanda na Ivory Coast wagaragaje yuko bamwe mu Banyarwanda ari ba rusahurira munduru, koko burya hari abahanga mu iteganyabihe mu bucuruzi no kungukira kubandi.

Abo batekamutwe mu bucuruzi barashishoje basanga umukino hagati y’u Rwanda na Ivory Coast izitabirwa n’abantu benshi cyane, baragenda bagura amatike ku buryo wakwita nko kurangura ariko atari ukurangura nyirizina kuko abaguze amatike uyu munsi bayaguraga bahenzwe kuburyo butangaje !

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ba babatekamutwei batangiye kugurisha ya matike ku giciro cyo kumvikana n’uyishaka. Iya 500 babanje kuyigurisha 1000 naho iya 2000 bakayigurisha 4000. Mu ma saa tanu FERWAFA iza kubakoma mu nkokora izana andi matike ubucuruzi bwabo burahungabana, batangira kugurisha ya matike bari ‘bararanguye’ ku giciro gisanzwe.

Ayo matike yandi FERWAFA yari yongeyemo ariko ntabwo yamaze akanya atarashira, ikibazo cy’amatike kiba kiragarutse babantu bihangiye imirimo mu matike baba barongeye barakenewe !

Ya tike y’amafaranga 500 mu gitondo bari bashyize ku 1000 bayishyira ku 1500, iya 2000 isubizwa ku bihumbi bine. Twagerageje kuganira n’abantu benshi bashobotse dusanga na none abenshi mu bapanze umurongo kugura ya matike FERWAFA yari yongeyemo ari ba bandi n’ubwa mbere bari bayaguze nk’abayarangura. Cyangwa niba atanaribo benshi nibo baguze amatike menshi mu buryo bwo kuyakura ku isoko !

Icyo ahubwo benshi muri abo ‘baforoderi’ mu matike ya CHAN batatekerejeho bihagije n’uko n’amatike y’ibihumbi 10 bita ayo muri VIP nayo yagurishwaga muri ubwo buryo. Hari ababigerageje iyo y’ibihumbi 10 bagenda bayigurisha ibihumbi 20 !Umukinnyi w’Amavubi Bayisenge Emery watsinze igitego k’intangarugero

Muri uwo mukino wa mbere wa CHAN u Rwanda rwatsinze igitego kimwe, gitsinzwe na Bayisenge ku mu nota wa 15 w’igice cya mbere cy’umukino. Umukino wa kurikiyeho ni uwa Morocco na Gabon ariko nta n’umuntu n’umwe wagaragaye acuruza amatike nk’uko n’abantu bari bashize mu muhanda w’imbere ya stade.

Abantu batashoboye kwinjira muri uwo mukino wa Rwanda na Ivory Coast bari buzuye mu tubari two mu mijyina n’impande zayo bawurebera kuri za televiziyo ku buryo n’abanywi basanzwe baburaga aho baca ngo basabe icyo bashaka kandi benshi muri abo bireberaga umupira kuri za televiziyo z’utwo tubari wasangaga nta kintu babaga bafata !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...