LATEST NEWS
New section No17
Uko Perezida Kagame afitiwe icyizere n’abaturage ( Ubushakashatsi)
Publish Date: lundi 23 novembre 2015
VISITS :842
By Admin

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) cyerekanye ubushakashatsi kigaragaza ibipimo by’abaturage mu kwishimira no kunyurwa n’ibibakorerwa.

Ubu bushakashatsi bwerekana kandi uko abaturage bafata igipolisi n’igisirikare by’u Rwanda ndetse n’ikizere abaturage bafitiye Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame.

Komiseri wa Polisi Emmanuel Gasana

Polisi y’u Rwanda

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza uko abaturage bishimiye igisirikare n’igiporisi mu Ntara yose aho ingabo ziza ku isonga ku kigero cya 98% igipolisi kikagira 97%.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Patrick Nyamvumba

Abayobozi bakuru ba RDF

Iyo bigeze kuri perezida Paul Kagame, ngo mu gihugu hose bamufitiye icyizere ku rugero rwa 96.7%, mu gihe muri Nyaruguru hafite umwihariko wa 100%.

Perezida Paul Kagame

Muri ubu bushakashatsi Akarere ka Kamonyi, gaserukiye utundi turere mu kugira abaturage benshi bagaya uburyo bwo gutanga ingurane ku butaka n’abaturage, ku ijanisha rya 16%.

Gisagara kandi iza ku isonga mu kugaya imitangirwe ya serivise mu burezi ku kigero cya 45.2 % mu gihe Ruhango iri ku isonga mu gushima itangwa ry’izi serivise n’abaturage bagera kuri 70.4 %.

Kuri gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe Nyanza iri ku isonga mu kugaya ku kigero cya 49.2%, mu gihe aba mbere mu gushima iyi gahunda ari abaturage ba Ruhango ku ijanisha rya 73.3%.

Mu bijyanye no gutoranya abagenerwabikorwa ba Girinka, Ruhango iri ku isonga mu gushima n’abaturage 78.8% mu gihe abagaya cyane bari muri Gisagaran’abaturage 47.7 % bagaya iyi serivise.

Uko abaturage bishimira isuku y’ahafatirwa ibyo kurya n’ibyo kunywa ( Bar and restaurant) Nyamagabe iza ku isonga kuko mu babajijwe 65% banenze iyi serivisi. Abashima bari ku isonga ni Huye n’abaturage 40.3.%

Ku ruhande rw’imiyoborere abaturage baza ku isonga mu gushima bari muri Nyaruguru ku rugero rwa 96.0 %, mu gihe Kamonyi iserukira utundi turere mu kugaya imiyoborere ku kigero cya 15.3 %.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere Prof. Shyaka Anastase avuga ko iki cyegeranyo ngarukamwaka gikorwa ku rwego rwa buri Karere gituma habaho impinduka mu miyoborere.

Ati “Ubu bushakashatsi bufasha kunoza imiyoborere n’imikorere mu mitangirwe ya serivise no kwihutisha ibitagenda. Abaturage bavuga uko babibona, noneho inzego zibishinzwe zigafata ingamba kugira ngo igipimo cyo kwishima no kunyurwa n’ibyo bakorerwa kizamuke.”

Prof. Shyaka Anastase CEO RGB

Prof.Shyaka avuga ko ngo ugeranyije n’icyegeranyo cy’umwaka washize impinduka mu kuzamuka zageze kuri 11%.

Ngo mu mwaka ushize, ikigereranyo cyo kwishimira serivise zitangwa cyari kuri 59% none ubu ngo bikaba byarazamutse bikagera kuri 71% n’imisago.

Uturere 10 tuza imbere mu mikorere inyura abaturage, 4 muri two turi mu Ntara y’Amajyepfo.

Kugeza uyu munsi, ngo uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ruracyari hasi aho nko gutegura ingengo y’imari urugero rw’ abaturage rubyitabira rukiri hasi.

Prof. Shyaka avuga zimwe muri gahunda abaturage bavuga ko banenga zirimo ibijyanye n’ubuhinzi aho abanenga uko bahabwa amafumbire, kubona amasoko yo kugurisha umusaruro no kubona imbuto z’indobanure, akavuga ko bikwiye kunozwa.

Avuga ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa yagize ati “Izi gahunda z’umwimerere zo kwishakamo ibisubizo nk’ubudehe, girinka, VUP zazanye impinduka zikomeye mu gihugu ariko iyo dukoze isuzuma dusanga dukwiye gukomeza kubamaso kugirango uburyo zishyirwa mu bikorwa bunozwe”

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Ana

Ni byiza cyane,gukora abaturage bakwiyumvamo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...