LATEST NEWS
New section No17
Uko Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, abayobozi b’inzego na ba Guverineri b’Intara
Publish Date: jeudi 6 octobre 2016
VISITS :2013
By Admin

Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 19 ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB ; aho hagaragaye amasura mashya nka Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Gashumba Diane wahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Ubuzima.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016 nibwo Guverinoma nshya ndetse n’abayobozi ku rwego rw’Intara batangajwe binyuze mu itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.

Guverinoma nshya igizwe na :

1. Minisitiri w’Intebe : Anastase Murekezi

2. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi : Dr Geraldine Mukeshimana

3. Minisitiri w’Umutungo Kamere ( Ubutaka, amashyamba, ibidukije n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro) : Dr Vincent Biruta

4. Minisitiri w’Umuco na Siporo : Uwacu Julienne

5. Minisitiri w’Ibikorwa remezo : Musoni James

6. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu : Kaboneka Francis

7. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi : Amb. Gatete Claver

8. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika
y’Iburasirazuba : Kanimba François

9. Minisitiri w’Ubuzima : Dr Gashumba Diane

10. Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta : Busingye Johnston

11. Minisitiri w’Uburezi : Dr Musafili Papias Malimba

12. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo : Uwizeye Judith

13. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane : Mushikiwabo Louise

14. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango : Nyirasafali Esperance

15. Minisitiri w’Ingabo : Gen Kabarebe James

16. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika : Tugireyezu Venantia

17. Minisitiri muri Primature ushinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri : Mugabo Stella Ford

18. Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza : Mukantabana Seraphine

19. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga : Nsengimana Jean Philbert

20. Umwe mu bagize Guverinoma akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere : Gatare Francis

Abanyamabanga ba Leta

1. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro : Rwamukwaya Olivier

2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye : Munyakazi Isaac

3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage : Dr Mukabaramba Alvera

4. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage : Munyeshyaka Vincent

5. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi : Dr Ndagijimana Uzziel

6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi : Kamayirese Germaine

7. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu : Dr Nzahabwanimana Alexis

8. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze : Dr Ndimubanzi Patrick

9. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko : Uwizeyimana Evode

10. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi : Nsengiyumva Fulgence

Perezida Kagame kandi yashyizeho kandi n’abandi bayobozi bakurikira :

Abaguverineri b’Intara

Intara y’Amajyarugu : Musabyimana Claude

Intara y’Iburasirazuba : Kazayire Judith

Intara y’Iburengerazuba : Mureshyankwano Marie Rose

Intara y’Amajyepfo : Munyantwari Alphonse

Abanyamabanga bahoraho

Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu : Uwamariya Odette

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba : Safari Innocent

Muri Ambasade y’u Rwanda i New York

1. Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye : Ambasaderi Rugwabiza Valentine

2. Umujyanama ku rwego rwa Minisitiri (Minister Counsellor) : Bakuramutsa Feza

Mu zindi nzego

1. Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo mu Muhora wa Ruguru : Hategeka Emmanuel

2. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB : Dr Cyubahiro Bagabe Marc

3. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda : Masozera Robert

4. Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse : Karenzi Annet

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

IBITEKEREZO
Twiringiyimana

Imana ikomeze gufasha aba bose bafite imyanya mu Ubuyobozi bw'igihugu kugirango dukomeze dutere imbere !!

Safe

Kabisa nizere ko ahabonye abayobozi bashya hagiye kugaragara impinduka bitari ibyo na bo bazubikirwa imbehe budacyeye kabiri !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...