LATEST NEWS
New section No17
Uko Umwami Kigeli yameneshejwe nyuma yo kumanura ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa , uko yahungiye i Nyamirambo kwa Rukeba n’uko yajyanywe i Bujumbura kungufu
Publish Date: mercredi 18 janvier 2017
VISITS :3317
By Admin

Mu muhango wo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa wabereye mu Karere ka Nyanza i Mwima kumunsi w’ejo ku cyumeru tariki ya 15 Mutarama 2017, Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa ndetse akaza no kuba umujyanama wa murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, yahishuye amabanga menshi abantu batari bazi k’ Umwami Kigeli.

Yavuze ko Umwami Kigeli yafatwaga uko atari ko kandi yakoze byinshi mu mateka kandi byagiriye Abanyarwanda benshi akamaro.

Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa

Pasiteri Mpyise avuga ibigwi by’Ubutwari bw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yavuze uko yamanuye ibendera ry’Ababiligi i Kinshasa ubwo yari yatumweho na Ptrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Kongo Kinshasa, akaba yari yamutumyeho nk’umuntu wari inshuti ya mukuru we Rudahigwa wari waratanze ingoma.

Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rukali

Kigeli V Ndahindurwa ngo yabwiye Lumumba ati : « Uratinya abazungu » kuko hari habuze umanura ibendera ry’Ababiligi, Kigeli ararimanura aranarikandagira ati ‘undasa andase‘.

Isezerano rya Lumumba na Kigeli

Icyo gihe Lumumba ngo yamusezeranyije ikintu gikomeye, Pastor Mpyisi ati “sinakivuga kuko kirakomeye, ….” arongera ati “Icyo kintu cyari gutuma u Rwanda rwaguka…” twaje kumenya ko ari Rugali rwa rugamba iyo za Masisi muri Congo.
Kuva ubwo ngo Ababiligi bahise batangaza muri Loni ko Kigeli yahunze ko yahungiye I Kinshasa ndetse bategeka Kigeli kudasubira mu Rwanda bavuga ko batazirengera iby’umutekano we ko nasubirayo ashobora kwicwa.

Nguko uko abazungu batangiye gutegura amatora ya Kamarampaka Referandumu ngo basezerere Ubwami burundu, Loni iti : Tuzacyura impunzi abari hanze no mu Rwanda bakore amatora. Ariko Loni ntiyacyuye impunzi kandi bakora amatora, Mpyisi ati :kuko impunzi ntizari bucyurwe Kigeli ari hanze.

Ruzindana umwuzukuru wa Nyirimbibi asoma ubutumwa bwa Mukabayojo washimiye cyane Perezida Kagame

Pasiteri Mpyisi ati : Umwami Kigeli V yavuye i Kinshasa ajya i Dar-es salaam muri Tanzania, agerageza kwambuka mu Rwanda ngo agaruke ageze hafi y’Akagera bamuhetse bamwambitse ibyenda by’umugore utwite uri kugise, arambuka aza i Kigali i Nyamirambo kwa Rukeba wari umu RUNAL( ishyaka ry’umwami ) wahatswe i bwami akaba yari umuhutu, Kigeli yihisha mukazu kwa Rukeba yaje guturumburwamo n’Ababiligi kuko bari babimenye, bamukubita muri Kajugujugu bamujyana i Bujumbura.

Nyerere wari Perezida wa Tanzania niwe wamukijije abwira Loni ati muranyicira impunzi karababaho, Mpyisi ati : bamushyira mu ndege bamusubiza i Dar-es Salaam. Mu Rwanda haba Kamarampaka itemewe ikozwe na Loni, Ubwami barabuciye.

Umwami Kigeli atangira kurorongotana Mpyisi ati : Yarabonabonnye, yarababaye, ajya Ethiopia, Kenya, Uganda, ariko ngo muri Uganda bitewe n’ubucuti yari afitanye na Milton Obote wayoboye icyo gihugu, ngo byatumye Abanyarwanda bari impunzi borora inka nyinshi barakungahara, abana babo biga ku buntu muri Makerere University nta nkomyi, ndetse ngo ni we wagiye muri UN asaba ko Perezida Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda (1973-1994) ko yemera imishyikirano impunzi zigataha mu mahoro yanga ko hazapfa abantu benshi, undi arabyanga.

Pastor Ezra Mpyisi avuga amateka n’ubutwari bya Kigeli V Ndahindurwa witabye Imana tariki 16 Ukwakira 2016

Pastor Mpyisi ati “Icyambabaje ni ukuba Pasiteri imyaka 60 nigisha Imana ariko ntayizi. Ikindi cyambabaje ni urupfu rw’Umwami Kigeli V wapfiriye mu mahanga adatashye mu Rwanda. Gusa Mpyisi nezezwa no kuba naramenye ko nari injiji muri Bibiliya. Ikindi kinenejeje ni uko Umwami Kigeli V atashye mu Rwanda.”

Habayeho imishyikirano n’Inkotanyi

Mpyisi avuga ko nyuma yaho Kigeli yandikiye Perezida Habyarimana asaba ko impunzi zitahuka Habyarimana akabyanga avuga ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahure gisendereye amazi Kigeli yapanze uko yagera muri Amerika kukicaro cya Loni agasaba ko impunzi zitaha hatabayeho intambara, ariko bamwe mubanyarwanda bari impunzi muri Uganda baramunanira kuko biteguraga gutera igihugu ngo batahe kungufu, Mpyisi ati : habaye imishyikirano Umwami yahuye na Delegation y’abantu 2 bari bavuye munkotanyi ( Ntavuze..) turavugana Kigeli yashakaga kujya muri Amerika kubwira Abanyamerika ibyo gutahuka kw’impunzi, twavuye muri Kenya turi 3 jye Kigeli na Benzinge twari dufite amadorali 300 gusa twembi, twagiye kwa George Bushi mubiro Kigeli yerekana urwandiko yandikiye Habyarimana n’urwo yamushubije bamushyira muri Hotel abayo ndamusiga ndataha. Kigeli ava muri Hotel bamuha icumbi ry’inzu n’imodoka icyo gihe cyose yakomeje yifuza gutaha.

Mukabayojo Speciose mushiki w’Umwami Kigeli, Christine Ruzibiza, Angele umukobwa wa Nyirimbibi akaba Umugore wa Kale Kayihura ukuriye Police ya Uganda, aba bakobwa ni abuzukuru ba Kigeli.

Mpyisi ati “Icyaha cyazanye icyago, asazira mu mahanga, ariko Imana ishimwe ko asezeweho iwabo i Nyanza. Ba Nyenyanza mwatwakiriye, mushime Imana ko Umwami agarutse iwanyu mukajya muza gusura umusezero we.”

Pastor Mpyisi yagaragaje ko yishimye cyane kuba Umugogo wa Kigeli warazanywe mu Rwanda.

Burasa JG

IBITEKEREZO
Claver Rutanga

Ntimukabeshye, Kigeli yaje aturutse TZ, banyura mu modoka ahi Burundi imodoka ibapfanye, Rukeba abwira Prince Rwagasore, ko ababonera imodoka, niko kuzana Umwami Kigeli mu modoka yabambaye nka abagore, bitwaje gaziye za Biere, bageze ku mupaka baziha abasirikare baraboneza no kwa Rukeba i Nyarugenge hepfo ya kirizi, hafi ya haje kwitwa kwa Rubangura. Mu gitondo umuturanyi ni we wamubonye, ati hano haraye umuntu muremure tutazi, sibwo babibwiye aba belges. Kigeli bamutwara uko. Nti mukabeshye, bashaaaa

eric

@ Inyonjo, ubajije ubusa kbsa, wowe se iyo wapfushije uwawe hari ukubaza impamvu urimo kurira ? Jya ureka gushinyagura pe, ntabwo ari umuco

ivunimpuruza

Kigari ava tz ntiyazanywe murwanda yambitswe nkumugore utwite ahubwo yambitswe nkumusilamukazi azanywe nabaislamu bari barahunganye nawe barimo umushoferi we witwaga Murisho bamuzana iNyamirambo bamugeza kwa Rukeba nawe arahubuka amera nkuwigamba ajya kwiratira abazungu babakoloni babapadiri bera yigira umuhatari ashakako amatora aba Umwami ari mugihugu abaturage bakamutora,Rukeba aba arabavangira bagira umujinya bahita bamujyana iburundi byihutirwa abaturage batarabimenya ngobaze kumuramya gahunda zabo zaKamarampaka zikagenda nabi,abamukuye tz bahise bamukurikira iburundi

inyonjo

ubuse Mukabayojo na Christina barizwaga niki abatararize muri America cyangwa barijijwe nuko Kagame ataje cyangwa amafranga bayagabanyije

Desire

umwami Kigeli yari umugabo ufite ibitekerezo bizima nuko abazungu bamuvangiye bakamubuza amahoro ntako Atari yaragize aruhukire mumahoro .

Nzamurambaho

Jean Gualbert ! Jya Wiyandikira inkuru kabisa. Kuko ba Davidson n'abandi batinya kuvugisha ukuri cyangwa bagakora paraphrase ! Congz !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...