LATEST NEWS
New section No17
Umugande ukekwaho ubujura yafatiwe mu Rwanda
Publish Date: vendredi 25 décembre 2015
VISITS :334
By Admin

​Polisi y’u Rwanda tariki ya 24 Ukuboza yerekanye umugabo witwa Akankwasa Brian, uregwa kuba yaribye muri Uganda amashilingi ya Uganda angana na miliyoni, nyuma akaza guhungira mu Rwanda arinaho yafatiwe na Polisi.

Amaze gufatwa uyu mugabo yasanganywe agera kuri 3,310,000 ndetse n’amadorali y’Amerika 2,700. Aya mafaranga akaba yarasubijwe nyirayo, Bamanzi January,usanzwe akuriye Sosiyete y’ubwubatsi,ikigorwa cyo gusubiza uyu mugabo amafaranga kikaba cyarabereye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Nkuko Polisi ibitangaza, ukekwaho iki cyaha yibye aya mafaranga mu biro by’iriya sosiyete mu kwezi k’Ukuboza tariki ya 15, nyuma akaza guhungira mu Rwanda.
Nyuma yo gusubiza amafaranga nyirayo nawe ukorera mu gihugu cya Uganda,ndetse ukekwaho icyaha we akaba yarashyikirijwe intumwa za Polisi mu gihugu cya Uganda, kugira ngo akurikiranyweho ibyaha aregwa muri iki gihugu.

Nyuma yo kumenyeshwa ko uregwa iki cyaha yahungiye mu Rwanda, Polisi mu gihugu cya Uganda yahise imenyesha Polisi y’ u Rwanda, uyu mugabo atangira guhigishwa uruhindu ndetse iza kumufatira ku Kacyiru mu karere ka Gasabo bmu vcyumwru gishize.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko, ifatwa ry’uyu mugabo ari ikimenyetso kigaragaza imikoranire myiza hagati ya Polisi y’ u Rwanda n’iya Uganda.

Yagize ati, “Hari ibyaha ndengamipaka nk’ubujura bw’imodoka na zatelefoni bwagiye bugaragara, ariko kubera iyi mikoranire hagati yaza Polisi z’ibihugu byombi tukaba twarabashije gufata abakekwaho ibi byaha ndetse tukanasubiza ibyibwe ba nyirabyo.”

Bamanzi nyiri aya mafaranga nyuma yo kuyasubizwa yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabashije gutabara bwangu igafata uwamwibye ndetse ikabasha kubona aya mafaranga.

Yagize ati, “Nkimara kubona amakuru ko uwanyibye yahungiye mu Rwanda, nahise menyesha Polisi yo mu Rwanda. Abapolisi bahise batangira iperereza ndetse bakomeza kujya bamvugisha kugeza aho uyu wanyibywe afatiwe. Uku kuvugana bya hafi na hafi n’abapolisi bamfashaga muri iki kibazo byampaye ikizere, ndashima Polisi y’ u Rwanda.”

Senior superintendent Ndyomugyenyi Enock, ukuriye Polisi mu karere ka Kigezi muri Uganda, mu muhango wo kwakira ukurikiranyweho iki cyaha, nawe yashimye ubufatanye hagati yaza Polisi z’ibihugu byombi, mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.

Yagize ati, “Tuzakomeza iyi mikoranire kandi tuzakomeza guharanira ko nta mujura uhungira akanihisha mu bihugu byacu byombi.”

Polisi y’ u Rwanda nanone, tariki ya 3 Ukuboza, yashyikirije umucuruzi w’umunyarwanda ukorera muri Uganda, amashiringi ya Uganda miliyoni 11 angana n’amanyarwanda miliyoni 4, aya mafaranga akaba yarafatanywe umugabo wari umaze guhungira mu Rwanda nyuma yo kuyamwiba.Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka,polii y’u Rwanda yahaye umucuruzi w’umunya uganda miliyoni 8 yari yibiwe i Kabale.Na none mu kwezi kwa Kamena,hari umucuruzi wo muri Uganda washyikirijwe amafaranga ye ibihumbi 750 nyuma y’uko uwayibye yayafatanywe yambutse umupaka avuye Uganda aza mu Rwanda.

Mu kwezi Mutarama uyu mwaka Polisi y’ u Rwanda nabwo yashyikirije umugande amafaranga y’u Rwanda miriyoni 8, yari yaribwe muri iki gihugu, uwayamwibye akaza guhungira mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...