LATEST NEWS
MU RWANDA
Umuganura 2016 uzahuza iby’i Rwanda n’Umuco Nyafurika
Publish Date: mercredi 27 juillet 2016
VISITS :442
By Admin

Umuganura w’uyu mwaka wa 2016 uzizihizwa werekana ibyo u Rwanda rukora ariko uhuzwe n’Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) mu rwego rwo kugaragaza umuco w’uyu mugabane.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, yatangaje ko umunsi w’umuganura uzizihirizwa i Nyanza tariki 5 Kanama, uzabanzirizwa n’iserukiramuco rizamara iminsi ine.

Iri serukiramuco Nyafurika ry’imbyino rizatangirira i Kigali, tariki ya 1 Kanama 2016 ariko rikaba rizazenguruka intara zose.

Minisitiri Uwacu yasabye abikorera, abazerekana umuco Nyarwanda n’abaturage muri rusange, gutegura bihagije uburyo bazerakana u Rwanda mu rwego rw’umuco ndetse n’ibyo rukora.

Yagize ati "Umusaruro uzamurikwa si ukomoka ku buhinzi n’ubworozi gusa nka kera, kuko uyu munsi hari ibikorwa biva mu nganda, mu ikoranabuhanga, mu bukorokori, ubugeni n’ibindi. Turashaka rero kwerekana uwo musaruro."

Minisitiri Uwacu yavuze ko Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ifite urutonde rw’ibigo 106 bizamurika ibikorwa byabyo mu gitaramo cy’iserukiramuco kizabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku itariki ya 1 Kanama, ndetse kikaba kizitabirwa n’abahanzi nyarwanda n’abanyamahanga baturuka mu bihugu 14 bya Afurika.

Iserukiramuco rizakomereza mu turere twa Rusizi, Musanze, Kayonza na Nyanza, rikazajya ryitabirwa n’abamurika umuco n’ibikorerwa mu Rwanda bya buri ntara.
Nubwo umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ngo wabaye muke, ndetse hakaba n’uturere twibasiwe n’amapfa kuva mu mwaka ushize, Minisitiri Uwacu yavuze ko kwizihiza umuganura bitagomba kureka gukorwa bitewe n’akamaro ko "guca bugufi kw’abayobozi iyo basabana n’abaturage, ndetse no gufashanya, gusangira no gusabana".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko biteguye kwakira ibirori by’umuganura bizahizirizwa ku rwego rw’igihugu, kandi ko uretse imurika ry’ibikorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, umunsi w’umuganura uzabanzirizwa n’igitaramo cyiswe "Nyanza Twataramye" kizaba ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 4 Kanama.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...