LATEST NEWS
New section No17
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora
Publish Date: mardi 10 mai 2016
VISITS :539
By Admin

Imihanda ya Kigali – Gakenke – Musanze na Kigali – Muhanga yari yafunzwe kubera ibiza, ibi biza muri rusange byahitanye abantu 50 n’amazu 583 yarasenyutse.

Kugeza ubu, umuhanda wa Kigali-Muhanga wafunguwe kuko amazi yagabanutse. Ariko ko ukomeje gufungwa kuri za Moto n’amagare kuko amazi akiri mu muhanda ashobora guteza impanuka ibi binyabiziga bito.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza yatangaje kandi ko n’umuhanda wa Kigali – Gakenke – Musanze nawo wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’imirimo yo kuvana mu nzira inkangu zari zaguye mu muhanda zikawufunga.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza ivuga ko abitabye Imana mu karere ka Gakenke bashyinguwe mu cyubahiro kuwa 09 Gicurasi, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, aherekejwe na Ministiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, MUKANTABANA Seraphine, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, KABONEKA Francis, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, IMENA Evode, Umukuru wa Polisi y’Igihugu : CG GASANA Emmanuel, Abasenateri n’intumwa za rubanda.

Abenshi mu bashyinguwe ni abahitanywe n’ibiza, cyane cyane inkangu, mu ijoro ryo kuwa 7 rishyira ku wa 8 Gicurasi 2016.

Iri tangazo rivuga ko ibyakozwe ari ;

Mu karere ka Gakenke, MIDIMAR yahagejeje ubufasha bugenewe imiryango yasenyewe n’ibiza. Ubwo bufasha bugizwe n’ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo n’ibikoresho by’isuku.

Muri aka karere kandi hagejejwe amahema yo kwifashisha mu miryango ishobora kwimurwa ahantu bigaragara ko yugarijwe cyane n’ibiza.
Inkunga igenewe akarere ka Muhanga ntiyabashije kugerayo kubera ikibazo cy’umuhanda Kigali-Muhanga wafunzwe bitewe n’imyuzure.

Igenzura ryakozwe hifashishijwe indege ya Kajugujugu, ryagaragaje ko mu karere ka Gakenke, hari abaturage benshi bugarijwe n’inkangu ku buryo igihe cyose bashobora kwibasirwa, bitewe n’ubutaka bworoshye kandi buhinze, hakaba ntacyo kubufata gihari. Ubuyobozi bw’uturere n’inzego z’umutekano bakanguriwe gukumira ko hari undi muturage wahitanwa n’ibiza, bacumbikishiriza abasenyewe ndetse no kwimura by’agateganyo abatuye aho bigaragara ko bugarijwe.

Ku bufatanye na MINAGRI hateganijwe ko ejo ku wa kabiri 10/05/2016, imiryango yahuye n’ibiza izagezwaho ibiribwa.

Indi miryango nterankunga irimo : World Vision, Care International, USAID, na WFP nayo iragaragaza ko ishobora gutanga inkunga.

Ku rundi ruhande, Umuhanda wa Kigali – Musanze wari warafunzwe kuva ku Cyumweru kubera inkangu zawufunzwe ahitwa muri Buranga, nawo wafunguwe ubu ukaba wongeye gukora.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...