LATEST NEWS
New section No17
Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze
Publish Date: vendredi 7 octobre 2016
VISITS :4806
By Admin

Mu gitondo umuryango wa Senateri Jean de Dieu Mucyo, abo bakoranye, abo bakoranaga, inshuti ze n’abandi bamuzi n’abacitse ku icumu bose bazindukiye ku rugo rwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Kivugiza ngo bamusezereho bwa nyuma.

Abasenateri, Abadepite, ba Guverineri b’Intara, Abasirikare n’Abapolisi bakuru, abahanzi n’abandi bakoranye mu mirimo itandukanye bitabiriye uyu muhango wo kumusezerabo mu cyubahiro.

Abari mu rugo rwe barimo kumusezeraho bwa nyuma baririmba indirimbo zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika nka Mubyeyi ugira ibambe, Twaremewe kuzajya mu ijuru n’izindi.

11:00 : Umurambo wa Senateri Jean de Dieu Mucyo wari umaze kugezwa mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumba gikoreramo Umutwe wa Sena, ahinjiraga umugabo hagasiba undi.

Mu bayobozi bahari, harimo Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege ; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza ; abasirikare bakuru n’abapolisi bakuru, abasenateri, abadepite.

Abayobozi bakuru b’Igihugu Ibumoso Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege na Perezida wa Sena Bernard Makuza

Francois Ngarambe Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi yababajwe bikomeye n’urupfu rwa JD Mucyo

Hari kandi Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, François Ngarambe, Minisitiri muri Perezidansi, Venantia Tugireyezu ; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana ; Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe James ; Minisitiri Uwacu Julienne ; Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ; Minisitiri w’Umutungo Kamere ( Ubutaka, amashyamba, ibidukije n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro),Dr Vincent Biruta ; Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba. n’abandi.....

Umuryango wa Sen.Mucyo JD

Nyuma ya sasita kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera hari huzuye mu buryo budasanzwe , abantu bamwe bahagaze hanze. Ku maso yabo biragaraga ko bababajwe n’urupfu rwa Senateri Jean de Dieu Mucyo. Wari inshuti ya benshi.

Murusengero

13:30 : Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Umuryango, Inshuri n’Abayobozi batandukanye mu gusezera mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo mu misa yabereye muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera.

14:00 : Mu nyigisho yatanzwe n’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, yagaragaje uko Imana yakoresheje SenaterI Mucyo kugira ngo igaragaze ineza yayo mu bantu.

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba

Yagize ati “Mucyo Jean de Dieu mu bintu byinshi yashinzwe n’igihugu harimo no kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari barakomeretse ku mutima no ku mubiri, bafite inzara, bafite inyota, barwaye, abana badashobora kwiga na benshi mu babyeyi badashobora kwivuza. Imana yaramukoresheje kugira ngo igaragaze ineza yayo muri abo bantu bari bakennye, bari bababaye, batari bafite ikibavura, batari bafite uko babaho.”

Nyuma yo kumusabira ku Imana umubiri we washyinguwe mu irimbi rya Rusoro.Imana imwakire mu bayo

IBITEKEREZO
twizerimana abdon

mucyo imana imwakire mubayo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...