LATEST NEWS
New section No17
Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no kuzuza inshingano zabo
Publish Date: samedi 4 juin 2016
VISITS :412
By Admin

Abagize Urwego rwunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) 95 bo mu karere ka Burera basabwe kwita ku nshingano zabo no kuzuzuza uko bisabwa.

Ibi babisabwe ku itariki 31 Gicurasi mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Uwambajemariya Florence, akaba yari hamwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO, Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa, ikaba yarabereye mu kagari ka Ndago, ho mu murenge wa Rusarabuye.

Mu ijambo rye, Uwambajemariya yabwiye abagize uru rwego ati,"Uruhare rwanyu mu kubungabunga umutekano ruragaragara ; ariko na none nta kwirara kugomba kubaho ; ahubwo mugomba kurushaho kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda."

Yabasabye kandi kurangwa na disipuline mu kazi ; ndetse n’ubushishozi mu gufata ibyemezo, aha akaba yaragize ati," Nk’abagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano mukwiye kuba indakemwa mu byo mukora mwirinda ruswa n’ibindi binyuranije n’amategeko."

CSP Rumanzi yabasabye kubahiriza amategeko abagenga mu kazi, kandi bagaha serivisi nziza ababagana.

Yagize ati,"Guhanahana amakuru ku gihe bituma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha ; kandi bituma abamaze kubikora ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa."

Yaberetse uko raporo zikorwa neza ; kandi abasaba kujya bazikora uko bisabwa ; aha akaba yaragize ati,"Iyo zikozwe neza kandi zikagera aho zigomba koherezwa ku gihe bituma hakorwa igenamigambi rihamye ry’ibikorwa bigamije kunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano."

Inshingano z’abagize uru rwego zigenwa n’Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Itegeko ngenga No 26/2013, Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ibigenerwa abagize uru rwego, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agenga imyitwarire y’abarugize.

Mu izina rya bagenzi be, Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Burera, Ndahumba Jean Pierre yashimye abayobozi babagiriye inama , kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...