LATEST NEWS
MU RWANDA
Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana
Publish Date: jeudi 9 juin 2016
VISITS :1940
By Admin

Umukozi wa Banki ya Kigali uherutse kuvugwa ko yabuze guhera ku wa 3 Kamena, yabonetse nta kibazo afite, avuga ko iyi minsi itanu ayimaze ‘kwa cherie we’.

Ejo bundi tariki 7 Kamena 2016 ni bwo twabagejejeho inkuru y’umusore witwa Nsanzumuhire Innocent, uri mu kigero cy’imyaka 34 umuryango we uvuga ko yabuze.

Muri iyi nkuru, abo mu muryango we bavugaga ko bagerageje kumuhamagara kuri telefoni ye ngendanwa ibanza kwitabwa n’abandi bigeze aho ivaho, kugeza ku munsi w’ejo akaba atari yakabonetse cyangwa se ngo hamenyekane aho yarengeye.

Usibye abo mu rugo, aho akorera muri Banki ya Kigali, aho ashinzwe inguzanyo (credit agent) na ho bemezaga ko Nsanzumuhire bamuheruka ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2016, ko bamutegereje ku kazi ku wa mbere ntiyaza, nyuma bumva amakuru ava mu muryango we ko yabuze.

Inkuru dukesha Izuba rirashe ivuga ko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt Emmanuel Hitayezu, yemeje ko uyu Nsanzumuhire yabonetse, yizanye kandi ari muzima.

Yabwiye iki kinyamakuru ati “Mushatse mwamuvugisha kuri phone ye, andi makuru y’aho yari ari yahababwira, ngo yageze iwe mu ma saa cyenda za mu gitondo, nta kibazo afite, andi makuru ni we wayabaha.”

Spt Hitayezu avuga ko umuryango we ari wo wagejeje aya makuru y’iboneka rye kuri polisi, kuko n’ubundi bari bayifashishije mu gushaka uyu muntu.

Kuri telefoni ye ngendanwa, Nsanzumuhire yemereye Izuba Rirashe ko koko ahari, ko yari yagiye gusura umwari babyumva kimwe, ndetse week end ikarangira akiyongeza n’iminsi y’akazi, kugeza ubwo atahiye saa cyenda z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “ Ndahari, ni kwa kundi umuntu ajya ahantu ntibabimenye…. nari nagiye kwa cherie wanjye, nari nasuye abantu ndakererwa mpitamo kureka kujya ku kazi….ubu ndi mu rugo nta kibazo mfite.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu yagize inama atanga ku ibura rya hato na hato ry’abantu.

Yagize ati “Hari igihe umuntu abura akavuga ko hari aho yari ari, ariko bigateza ikibazo umuryango we. Abantu bari bakwiye kubyirinda, niba hari aho agiye agomba kumenyesha umuryango we ko adahari n’igihe azagarukira.”

Polisi isaba abantu niba hari gahunda bafite, hari aho bagiye kuruhuka, bamenyeshe imiryango n’inshuti cyangwa se aho akorera.

Nsanzumuhire Innocent, uvuga ko yari yaburiye kwa Cherie we

IBITEKEREZO
uwipau

Amaze kugarama none yima credit abumva bayikwiye kandi bafite ijambo !? Ubutaha nasubira noneho azaburirwa irengere tu !!

theo

Kelly byihorere sha ibyisi ni amabanga

Kelly

This guy is not serious bamufatire ibihano Ku kazi kuko Ni indiscipline ! Nuburyo areba ntabwo Ari tayari


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD - COTRACO

Polisi yafashe ibyuma by’imodoka bya Rwf 24,000,000 byibwe NPD -...

....’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida Kagame

....’ntawe uzava ahandi ngo atwubakire ibikorwa nk’ibi’ -Perezida...

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli...

NEW POSTS
Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...