LATEST NEWS
New section No17
Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi
Publish Date: lundi 16 janvier 2017
VISITS :194
By Admin

Abantu umunani biganjemo abatwara ibinyabiziga bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be guhanirwa ibyaha birimo kwica amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze ko bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku itariki 13 uku kwezi.

Yakomeje avuga ko ruswa bagerageje gutanga iri hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Yongeyeho ko kuva uyu mwaka utangiye, abagera kuri 20 bamaze gufatwa baha ruswa abapolisi kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’ibindi byaha.

Mu butumwa bwe, ACP Mbonyumuvunyi yagize ati,"Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda ; kandi yafashe ingamba zo kurushaho kuyirwanya no kuyikumira. Abagerageza kuyiha abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira. Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye gukurikiza ibyo amategeko ateganya, aho gutanga ruswa kugira ngo ye gukurikiranwaho icyaha yakoze."

Yibukije ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange ; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya ; atanga amakuru y’aho ayikeka ku murongo wa telefone itishyurwa 916.

Mu mwaka ushize abarenga 200 bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa abapolisi. Abenshi muri bo bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...