LATEST NEWS
New section No17
UmunyaAustralia agiye gushora mu Rwanda miliyoni 100 z’Amadolari
Publish Date: dimanche 29 novembre 2015
VISITS :856
By Admin

U Rwanda rwakiriye umushoramari wo muri Australia mu buhinzi bw’igihingwa ngengabukungu cya macadamia, uteganya gushoramo miliyoni 100 z’amadolari mu gihe cy’imyaka icumi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi(NAEB), George William Kayonga, n’uyu mushoramari Mohamed Jossat babwiye abanyamakuru ko uyu mushinga uzatangirizwa mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Mbere, ku butaka bwa hegitari 200.

Uyu mushoramari ukuriye sosiye yitwa “ Farm Gate East Africa ( EPZ) Ltd agaragaza ko ibi biti bizana inyungu, kandi umuhinzi mu murima agakuramo undi musaruro, ati “ Ushobora guhinga indi myaka hagati y’ibiti bya macadamia.”

Umuyobozi wa NAEB yavuze ko u Rwanda rufite umugambi wo kongera ubuhinzi bw’iki gihingwa mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ati “Icyifuzo ni uko tugira uruganda runini cyane.”

Agaragaza ko biteganyijwe ko mu myaka 10 hari gahunda yo kuba hatewe ibiti bya macadamia miliyoni mu gihugu hose.

Uretse mu Rwanda Mohamed Jossat yashoye imari muri macadamia mu bihugu bitandukanye, birimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Australia.

Mu Rwanda agiye gutangirira ku butaka bw’abaturage b’i Nyanza bwakozwemo amaterasi na leta, agatanga imbuto zizahaterwa agakomeza gukurikirana ibiti kugeza byeze, n’abaturage babikorera bahembwa nawe. Umusaruro nuboneka umuturage akagenerwa 35% byawo.

Umushoramari Mohamed Jossat asobanura umushinga wa macadamia mu Rwanda (Ifoto/Mathias H.)

Umwe mu bahinzi ba mbere ba macadamia mu Rwanda, unayitunganya akayohereza mu mahanga, Gatarayiha Norce Elyseé, yemeza ko iki gihingwa kirimo inyungu. Igiti kimwe cyafashwe neza kibarirwa umusaruro w’ibiro 10 ku mwaka, ubu ikilo kimwe cya macadamia idatunganyije ku batangiye kuyihinga kigura amafaranga 900. Kuri hegitari hashobora guterwaho ibiti 200.

Igiti cya macadamia cyerera imyaka itanu, kigashobora kubaho imyaka igera ku ijana.

Izuba rirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’