LATEST NEWS
New section No17
Umunyamakuru Issa Noel Kalinijabo agiye kubana akaramata n’uwo yihebeye
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :700
By Admin

Issa Noel Kalinijabo umunyamakuru akaba n’ umwanditsi w’ indirimbo za Gospel zimwe mu zo yanditse zikaba zarakunzwe cyane kandi na benshi, mu myaka 12 amaze akundana na Ishimwe Diane bagiye kubana akaramata.

Nkuko bitangazwa na Issa, avuga ko yakundanye na Diane kuva mu buto bwabo ndetse uko imyaka yagendaga ishira, ngo ni ko urukundo rwabo rwagiye rurushaho gushinga imizi.


Issa Noel Kalinijabo n’umukunzi we Ishimwe Diane.

Mu ntangiriro z’ umwaka utaha 2016 tariki ya 9 Mutarama, mu rusengero rwa ADEPR Gatenga, ni bwo aba bombi bazaba barahirira kubana akaramata imbere y’ Imana, inshuti n’imiryango yabo bombi.

Mu kiganiro gito Issa Kalinijabo yagiranye na ISANGE dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ari ibyishimo kuri we kuba agiye kubana n’ uwo umutima we wahisemo.

Akomeza avuga ko kuva mu bwana bwe ashima Imana kuba ari yo yabahuje. Ati "Birashimishije kuba ngiye kubana na Diane, ni umukobwa twakundanye kuva kera kandi ndanashima Imana kuba yaradukomeje kugeza uyu munsi ubwo twitegura kubana.”

Issa Noel Kalinijabo asanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro bitandukanye kuri Radio Authentique, akaba yaragiye agira uruhare mu iterambere no kumenyekana kw’amakorali yo mu matorero atandukanye.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
david rutabana

woww birashimishije


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...