LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyirabayazana y’Urupfu rwa Makuza ( Rwanda Foam )
Publish Date: jeudi 3 novembre 2016
VISITS :10933
By Admin

Amakuru Rushyashya yamenye muri iki gitondo ku wa gatatu tarikik ya 3 Ugushyingo 2016 aravuga ko umunyemali Bertin Makuza yitabye Imana, aguye mu bitaro byitiriwe umwami Umwami Faycal.

Uyu munyemari ku minsi w’ejo kuwa gatatu yari yaramutse neza gusa ubwo yari mu modoka agana mu mirimo ye isanzwe dore ko yakundaga kuzinduka cyane ajya mu mirimo ye isanzwe atwawe n’umushoferi yaje kumva atamerewe neza na mba, bahita bamunyarukana n’ingoga kumusuzumishiriza ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, nyuma abaganga basanga yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije.

Bertin Makuza yamenyekanye kuva mu myaka ya za 1980 kubera uruganda rukora amagodora Rwandafoam ibyo bikorwa by’ubucuruzi akaba yari abifatanije n’abantu bari ibikomerezwa mu butegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyalimana, barimo Silas Majyambere waje guhunga igihugu ariko mu myaka ibiri ishize Majyambere na Makuza baje kujya mu manza bapfa imigabane ya Majyambere yari muri Rwanda Foam, ariko Urukiko rw’ubucuruzi mu Rwanda ruza kwanzura ko Majyambere atsinzwe.

Nyakwigendera Makuza Bertin

Abandi bavugwa bari bafite imigabane muri Rwandafoam ni Colonel Laurent Serubuga wari umugaba w’ingabo z’u Rwanda wungirije, Colonel Serubuga ni nawe wafashije umunyemali Bertin Makuza guhungira muri Hotel des Mille Collines aho yaje kurokokera Genocide mu 1994, kuri ubu Colonel Serubuga ari munzu y’abasazi mu gihugu cy’u Bubiligi.

Bertin Makuza, Perezida wa Senat Bernard Makuza, Wellars Gasamagera n’abandi barokokeye muri Hotel des Mille Collines bari mubacitse ku icumu bamaganye bikomeye Paul Rusesabagina igihe yahabwaga igihembo na Lantos Foundation ivuga ko yakijije abatutsi muri Hotel des Mille Collines kandi ahubwo Paul Rusesabagina yari yikurikiriye inyungu z’amafaranga no kunekera ingabo za Habyarimana.

Bertin Makuza yongeye kuvugwa cyane kubera inzu « Makuza Peace Plaza « iherereye mu mujyi wa Kigali hagati yuzuye itwaye akayabo kangana na miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika. Bikaba bivugwa n’abacuruzi bagenzi be ko iyo nzu yaba ariyo yakuyeho umunaniro udashira, abo bacuruzi babwiye Rushyashya ko bamubonaga ariwe wigiraga mu Bushinwa gupakira ibikoresho byose byubatse kuriya nyubako, kandi akazinduka kare ajya mu mujyi mugihe iriya nyubako yubakwaga ngo yabaga ahahagaze acunze abafundi ngo batamwiba. Bavuga ko Makuza yakundaga akazi cyanee.

Makuza Peace Plaza.

Perezida Kagame ubwo yatahaga Inyubako ya Makuza izafasha byinshi mu Iterambere nk’amacumbi ndetse n’ibiro bitandukanye ikaba yaratangiye no gukorerwamo ubucuruzi butandukanye .

Abanyamujyi babwiye Rushyashya ko Makuza apfuye yakundaga igihugu cye yifuza buri gihe ko cyatera imbere, ari nako ashishikariza abacuruzi bagenzi be kucyubaka.

Imana imuhe iruhuko ridashira

Rushyashya

IBITEKEREZO
Ntiyamira

Yooo niyigendera gusa ngomba kuzagera kubukire nkubwe

Brown

Ahaaaaaaaaaah, ndumva surmenage Itoroshye, ikomeje kwibasira abantu bakomeye imiryango yabo yihangane !

Uwipau paul

Niko se Robin, muri Yesu uzahatsindira uruphu ubeho ubuziraherezo !!?? Uragiwe nabi rwose gira wigarure kuko nta mushumba ufite !!!

munezero

Tubuze umugabo w'intwari kuko uyu musaza yakundaga igihugu kandi yagiraga umutima ukunda abantu bose. Imana imwakire

Robin

Ariko urutindi rwurupfu koko rumeze nabi ntahandi tuzarutsindira atari muri Yesu Imana imuhe iruhuko ridashira .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC