LATEST NEWS
New section No17
Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro
Publish Date: mardi 20 septembre 2016
VISITS :366
By Admin

Itsinda ry’Impuguke eshatu z’Umuryango w’Abibumbye, ku itariki 19 Nzeri ryasoje igikorwa cyamaze icyumweru cyo gusuzuma imyiteguro y’imitwe itatu y’abapolisi b’u Rwanda 420 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic - MINUSCA.

Imitwe ibiri y’abapolisi bakorera hamwe (Formed Police Units - FPUs) n’umwe w’abashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi Bakuru b’inzego za Leta z’iki gihugu (Protection Support Unit - PSU) bamaze amezi atatu bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana, aho bahabwa ubumenyi ku byo bazaba bashinzwe.

Mu byo izo mpuguke zasuzumye harimo urwego rw’abo bapolisi mu kurinda abaturage, guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kumasha no gutwara imodoka, n’ibikoresho bazakoresha muri iyo mirimo bitegura koherezwamo.

Iryo tsinda ry’impuguke riyobowe na Tarek Bouteraa uturuka muri Tunisia ryarimo Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’abapolisi bakorera hamwe muri MINUSCA witwa Daniel Nkoa, akaba aturuka muri Cameroon, n’umwe mu mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo muri Portugal ihugura abari muri ubu butumwa bw’amahoro yitwa Nazareth De Carvalho Figueira Jose Ricardo.

Nyuma y’iryo suzuma, izo mpuguke zagize ziti :"Twishimiye kandi tunyuzwe n’urwego rwiza rw’imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri CAR, harimo ubumenyi buhambaye mu kumasha, gutwara imodoka no kurinda abaturage, ndetse n’ubunararibonye bw’ababahugura."

Zakomeje zigira ziti :"Turemeza ko iyi mitwe itatu twakoreye isuzuma yujuje ibyangombwa byo kujya mu butumwa bw’amahoro."

Biteganijwe ko abagize iyo mitwe bazasimbura abandi bangana na bo bari hafi yo gusoza ubutumwa barimo muri iki gihugu.

U Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’amahoro butandukanye bakorera hamwe (FPUs), muri bo, 820 bakaba bari muri Central African Republic, Haiti na Sudani y’Epfo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo

29-05-2017

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika...

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...