LATEST NEWS
New section No17
Umushyikirano : Kagame arishimira yuko benshi mu bemeje yuko itegeko nshinga rivugururwa ari urubyiruko
Publish Date: vendredi 25 décembre 2015
VISITS :409
By Admin

Mu ijambo ryerekana aho igihugu gihagaze, ryagewe umunsi w’umushyikirano, Perezida Paul Kagame utegetswe kuritanga nk’umukuru w’igihugu, agaragaza kwishimira yuko benshi mu batoye yuko itegeko nshinga rivugururwa ari urubyiruko.

Kagame abanyarwanda benshi biteze yuko atazabatenguha akazemera kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma yo kurangiza manda ebyiri yari yemerewe n’amateko muri 2017, yerekanye yuko urubyiruko kuba ari rwo rwatoye ku bwinshi yuko itegeko nshinga rivugururwa bitanga ubutumwa bukomeye.

Kagame ati uru rubyiruko ruri mu cy’iciro cy’abantu ( a generation) kitigeze kigira impamvu yo gutinya umupolisi cyangwa ngo batange ruswa ku muntu ukuriye Urwego runaka rw’ubutegetsi ngo akunde agire uburenganzira bwo kubaho !

Ati benshi ntabwo bigeze bumva urusaku rw’amasasu cyangwa ngo babe barabaye mu buzima bw’iterabwoba bwasize ibikomere byinshi mu mitima y’ababyeyi babo. Kagame ati ibyakozwe n’uru rubyiruko ni ibintu byo kwishimira ( we should celebrate this).

Perezida Paul Kagame

Muri iryo jambo riri mu cyongereza, Kagame utarashatse kunenga ku buryo butaziguye abanyamahanga banenga referandumu tuvuyemo, avuga yuko nta kibazo kugirwa inama cyangwa kunengwa n’abantu kuva aho ariho hose ngo kuko bishobora kudufasha. Ati ariko amagambo ashima imbyo tumaze kugeraho ati ariko akagaya ibitekerezo by’uko dushaka kugera ku bindi bintu ibyo ntabwo ari ukunenga ahubwo ni ibitutsi.

Perezida Kagame munama y’Umushyikirano

Muri iryo jambo riremereye ariko rikoreshejwemo diplomasi nyinshi Kagame avuga yuko Abanyarwanda bagaragaje kwemera abo baribo, yongeraho yuko umuntu udafite igihugu nta gaciro aba afite kandi igihugu kidafite agaciro nta ejo hazaza kiba gifite.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...