LATEST NEWS
New section No17
Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba
Publish Date: vendredi 29 avril 2016
VISITS :258
By Admin

​Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas yabwiye abatuye mu karere ka Nyabihu ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, bityo abasaba kugira uruhare mu kuwubungabunga.

Ibi yabibakanguriwe ku itariki 27 Mata mu nama we n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye bagiranye n’abaturage bo mu mirenge ya Jomba, Muringa, Rurembo, Rambura, na Karago.

Mukandasira yabwiye abo baturage ko umutekano muri rusange wifashe neza, ariko abasaba kutirara ; ahubwo bagakomeza kugira uruhare mu kuwubungabunga, kandi bagaha inzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa ikintu gishobora kuwuhungabanya.

Yababwiye ati :"Umutekano uhatse byose kubera ko aho utari nta terambere rirambye rishobora kuhaba. Polisi nti yabona umupolisi ishyira kuri buri rugo. Ni yo mpamvu uruhare rwa buri wese ari ngombwa kugira ngo dufatanye kuwusigasira."
Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta nk’umuganda ngarukakwezi, no gukora amarondo neza kugira ngo babashe kuburizamo ibikorwa bishobora guhungabanya ituze ryabo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bértin Mutezintare yabwiye abo baturage ati :"Buri wese akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kubera ko ingaruka z’ihungabana ryawo zigera ku bantu batari bake. Murasabwa kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira ituze ryanyu ndetse n’iry’abandi muri rusange."

Yagize ati :"Kudakora neza amarondo ni uguha icyuho umuntu ushaka gukora ibyaha. Mukwiye kuyakora neza, kandi nimugira umuntu mubona mu midugudu yanyu mukamugiraho amakenga, mujye mubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zikurikirane ibye mu maguru mashya."

ACP Mutezintare yakomeje abwira abo baturage ati :"Mukora ibikorwa bibateza imbere kubera ko mu gihugu hari umutekano usesuye. Murasabwa kudahishira umuntu ushaka kuwuhungabanya ; kabone niyo yaba ari umuvandimwe cyangwa inshuti yanyu kubera ko ubikoze aba abaye umufatanyacyaha. "

Yasoje abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma bikumirwa, kandi yatuma hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.

Abandi babakanguriye kwirinda ikibi no kugira uruhare mu kukirwanya harimo Umuyobozi w’Ingabo muri iyi ntara, Maj. Gen. Mubaraka Muganga, n’umuyobozi w’aka karere, Uwanzwenuwe Theoneste.

RNP

IBITEKEREZO
kayihura alexis

ARIKO KO TUMAZE IMYAKA IRENZE 20 TURI MURI COUVRE FEU NKAHO TURI MU NTAMBARA IBI BYO MUBIVUGAHO ICYI KO BYEREKANA KO NTA MUTEKANO NYAKURI URIHO KO IBIRIHO TWITA UMUTEKANO ARI NK'AGAHENGE.... NTA MARONDO KU MIRENGE AHORAHO MU GIHUGU GIFITE UMUTEKANO...NIBA NTA BUGIZI BWA NABI BUBONEKA NI UBWOBA NTA KINDI ARIKO IBYO NTIBISOBANURA UMUTEKANO NKUWO DUSANGA HIRYA NO HINO MU BINDI BIHUGU

alpha rwabukamba

Nibyo koko ntidukwiye guharira polisi n'ingo umutekano ahubwo dukwiye kugira uruhare mu kuwubungabunga, kandi tugaha inzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa ikintu gishobora kuwuhungabanya.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...