LATEST NEWS
MU RWANDA
Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti
Publish Date: dimanche 24 juillet 2016
VISITS :305
By Admin

Umutwe w’abapolisi barinda abayobozi n’ibikorwaremezo mu butumwa bw’amahoro(FPU) bagera kuri 160, barimo 21 b’igitsinagore, berekeje mu butumwa bw’amahoro bumara umwaka umwe mu gihugu cya Haiti bwitwa MINUSTAH.

Uyu mutwe wa karindwi FPU7 ugiye uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa, ukaba wahagurutse saa moya n’igice y’umugoroba.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ACP Félix Namuhoranye niwe wabasezeyeho mbere y’uko bahaguruka.

Uku gusimburana ni ukwa karindwi abapolisi b’u Rwanda bakoze mu gihugu cya Haiti kuva umutwe wabo wa mbere wakoherezwayo muri 2010 nyuma y’umutingito wagwiriye iki gihugu ugahitana ibihumbi by’abaturage n’amamiliyoni y’abatagira aho baba.

Mbere yo guhaguruka rero, uyu mutwe wahawe impanuro mu cyumweru gishize n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP) Emmanuel K. Gasana, wabasabye kuzubakira ku isura nziza yasizwe na bagenzi babo bahasimbuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati :” FPU 7 izasimbura FPU6 yagiyeyo muri Nyakanga umwaka ushize ikaba igomba gutahuka mu minsi mike, aho bashoje neza inshingano bari barahawe, dore ko baherutse no kubyambikirwa imidali y’ishimwe na Loni.”

Yongeyeho ati :” Polisi y’u Rwanda ishyize imbere gahunda y’u Rwanda yo gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga ari nayo mpamvu hamaze gushyirwaho undi mutwe witegura kujya muri Sudani y’Epfo muri Nzeli uyu mwaka.”

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite imitwe itanu ya FPU igizwe n’abapolisi 820 bari mu butumwa bw’amahoro butatu : itatu muri Centrafrika, umwe muri Sudani y’Epfo n’undi muri Haiti.

Loni ikaba ishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitanga abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro nyuma ya Senegal na Bangladesh bifiteyo abarenga 1000, ariko rukaba urwa kabiri mu gutanga ab’igitsinagore.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...