LATEST NEWS
MU RWANDA
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha
Publish Date: samedi 16 juillet 2016
VISITS :326
By Admin

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe yasabye abayituyemo ndetse n’abayikoreramo kurangwa n’ubufatanye mu gutahura no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira imibereho myiza yabo batanga amakuru yatuma gikumirwa.

Ubu butumwa Umuyobozi w’iyi Ntara yabutanze ku itariki 13 Nyakanga mu nama yagiranye n’abatuye mu mirenge ya Butaro na Rusarabuye, yo mu karere ka Burera.

Yagiranye inama na bo avuye gusura ahateganyijwe kubakwa Kaminuza y’Ubuvuzi mu mudugudu wa Rupangu, hakaba ari mu kagari ka Butaro.

Ubwo yahasuraga, Umuyobozi w’iyi Ntara yashimwe n’umuyobozi w’aka karere Florence Uwambajemariya, Brig. Gen Eugene Nkubito, n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Supt. Dieudonné Rwangombwa.

Mu ijambo rye, Bosenibamwe yasabye abatuye muri iyi Ntara ndetse n’abahakorera imirimo itandukanye bataha ahandi kuba abafatanyabikorwa mu kubumbatira umutekano baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ikintu cyose bacyeka ko gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Yababwiye ko hari abantu bajya bafatirwa mu karere ka Burera bafite ibiyobyabwenge ndetse no mu tundi turere tw’iyi Ntara dufata ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, maze abasaba gufatanya gutahura ababitunda, ababikwirakwiza, n’ababinywa kugira ngo bafatwe.

Yakomeje agira ati,"Abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga bakora ibyaha birimo ubujura, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.Buri wese arasabwa rero kutabyishoramo kandi akagira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo."

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abayituyemo kubyaza umusaruro ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi mu kwiteza imbere haba mu gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko , kwivuriza mu nzego z’ubuzima zemewe, kandi bakitabira gahunda za Leta nk’Umuganda ngarukakwezi, kuboneza urubyaro, no gutangira ku gihe ubwisungane bwo kwivuza- mutuelle de santé.

Yagize kandi ati,"Nta tuze n’ubwunvikane bishobora kuba mu muryango urangwamo uburwayi bwa hato na hato, kandi imibereho nk’iyo idindiza iterambere ry’uwo muryango ndetse n’igihugu muri rusange."

Yibukije abatuye muri iyi Ntara gukora neza amarondo kandi bakirinda amagambo y’uruca ntege ashobora gutuma batitabira neza ibikorwa bibateza imbere.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha...

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano

Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije...

Nyabugogo : Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Nyabugogo : Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira...

NEW POSTS
Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

9-02-2017

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera –...

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba

9-02-2017

Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko...