LATEST NEWS
New section No17
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga
Publish Date: dimanche 3 janvier 2016
VISITS :289
By Admin

​Abakozi b’amasosiyeti yingenga acunga umutekano bagomba gukora akazi kabo kinyamwuga kugira ngo banoze neza serivisi baha ababagana. Ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, ubwo yatangizaga inama y’umunsi umwe yari igenewe abashinzwe kugenzura abakozi n’uko akazi ko gucunga umutekano gakorwa mu masosiyeti yigenga akora ako kazi. Iyi nama yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki ya 2 Mutarama 2016.

Iyi nama yagiranye nabo, yari igamije kuganira nabo no kurebera hamwe uko akazi basanzwe bakora karushaho gukorwa neza ku bufatanye bw’impande zombi.
IGP Gasana yashimangiye ko ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda ari ngombwa cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye bibangamira umutekano. Iyi mikoranire ikaba ariyo shingiro ry’umutekano usesuye, kuko aribyo nkingi yo kwiteza imbere mu buryo bunyuranye.

Yakomeje avuga ko ibiza, iterabwoba, ibyaha ndetse n’ingengabitekerezo mbi bibangamira amahoro, n’umutekano usesuye by’isi yose ; bityo ubufatanye bukaba ari ingenzi mu kubikumira no kubishakira umuti urambye.

Yagize ati :” ubufatanye mu guhererekanya amakuru ni ikintu cya ngombwa mu kubuza no kurinda icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano no kurinda abaturarwanda n’ibyabo.”


Uku guhora turi maso, twiteguye ndetse n’ubunyamwuga mu kazi, ni ngombwa cyane ndetse bikanajyana no kugira ibikoresho bihagije by’akazi, no kuba abakozi bahora bajijutse baniyungura ubumenyi.

Kashemeza Robert, umuyobozi wa sosiyeti yigenga yo gucunga umutekano ya Topsec, akaba anakuriye Ihuriro ry’amasosiyeti yigenga acunga umutekano mu Rwanda, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ihora ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.

Yakomeje avuga ko uku kubahuriza hamwe mu mahugurwa ari ngombwa kuko bungurana ibitekerezo, bakungukiramo inama nyinshi, ibi bigatuma batanga serivisi nziza, bakora akazi kabo kinyamwuga ndetse bakanubaha n’ababagana
Kashemeza yongeyeho ko gutangira amakuru ku gihe ari ikintu cy’ingenzi mu kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano. Yavuze ko abagize sosiyeti zigenga zo gucunga umutekano bagomba guhora biteguye kubirwanya no kubikumira.
Sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano zigenzurwa na Polisi y’u Rwanda,kugeza ubu, izemewe gukora zujuje ibisabwa zikaba ari 19 zikorera hirya no hino mu gihugu.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...