LATEST NEWS
New section No17
Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU
Publish Date: lundi 18 juillet 2016
VISITS :318
By Admin

Hashize igihe, inshuti zacu zidusaba kugaruka tukazisanga, kugira ngo Maroc yongere isubirane umwanya karemano mu nzego za AU. Icyo gihe cyageze.”Aya ni amagambo y’Umwami Mohammed VI yumvikanisha neza ko igihugu cye cyateye intambwe idasubira inyuma mu bijyanye no kugaruka mu Muryango wa AU.

Maroc yivanye mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika ucyitwa OUA mu 1984 nyuma y’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].

Leta ya Sahara yashinzwe na Polisario,ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Sahara (Saguia el Hamra) na Rio de Oro muri Maroc.

Ijambo ry’Umwami wa Maroc, Mohammed VI yavuze kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016 ryahawe umutwe ugira uti ‘igihe kirageze’ rishimangira ubushake bw’igihugu cye ku kugaruka muri uyu muryango nyuma y’imyaka 32.

Umwami Mohammed VI uyobora Maroc yagarutse ku buryo bavuye muri uyu muryango, agaragaza ko igihe kigeze ngo barenge ayo macakubiri , kandi ko babyiyemeje nk’inshingano nshya mu gukora amateka.

Umwami yagize ati “Igihe kirageze ngo twigizeyo ibyo bibazo byose byo kwitandukanya.”

Kugaruka kwa Maroc bizatuma ibihugu binyamuryango biva kuri 54 bigere kuri 55, ni inkuru nziza nk’umwana w’ikirara wemeye kwicisha bugufi agasubira kwa se ngo yongere abarwe mu muryango.

Ku bijyanye n’ivuka rya leta ya Sahara ryatumye Maroc iva muri uwo muryango, Umwami Mohammed VI yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kuremerwa n’amakosa y’amateka yabayeho.

Kugira ngo Maroc yakirwe muri AU bizemezwa n’amatora y’abagize komisiyo y’uyu muryango.

Maroc ijya kwivana muri AU [OUA y’icyo gihe] ni umwanzuro wafashwe n’Umwami Hassan II, none umuhungu we, Mohammed VI afashe umwanzuro wo gusubizamo igihugu.

Perezida Kagame nk’Umukuru w’Igihugu cyakiriye inama ya AU ibaye ku nshuro ya 27, aherutse kubonana n’umwami wa Maroc, ubwo yasuraga icyo gihugu kuwa 20 na 21 Kamena 2016. Bivugwa ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwari rugamije kumvisha Maroc ko igomba kugaruka muri AU.
Mu myaka yashize, ibihugu bitandukanye bya Afurika byagiye bisaba Maroc kubyiyungaho muri AU, ndetse muri Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal, Mankeur Ndiaya, avuga ko AU itagera ku ntego zayo neza itiyunze na Maroc.

Umwami wa Maroc Mohammed VI yavuze ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Nubwo Maroc itari muri AU, isanganywe umwanya wihariye muri uwo muryango nk’igihugu kiri mu bya mbere byashinze uyu muryango, ndetse ikungukira muri gahunda zawo zirimo n’ibikorwa bya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB/BAD).

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera