LATEST NEWS
MU RWANDA
Umwe mu bashinzwe isuku muri Kimihurura afungiwe kurigisa amafaranga ya Leta
Publish Date: jeudi 6 octobre 2016
VISITS :469
By Admin

Umwe mu bagize Komite ishinzwe kugenzura isuku mu murenge wa Kimihurura, ho mu karere ka Gasabo witwa Ababa Gasana Daniel afungiwe gukekwaho icyaha cyo kurigisa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda akoresheje inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ayo mafaranga Ababa Gasana akekwaho kurigisa ari amwe mu bihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda y’ihazabu iyo Komite yaciye Ibigo by’ubucuruzi bibiri kubera isuku nke.

Ubusanzwe, abayigize bandika ihazabu y’isuku nke ku rupapuro rwabugenewe ruriho nomero ya Konte y’Umurenge SACCO uwayiciwe agomba gushyiraho ayo mafaranga, hanyuma akazana gitansi ku murenge.

Asobanura uko ukekwaho ibi byaha yabigenje, SP Hitayezu yagize ati :" Muri Kanama na Nzeri, uyu mwaka, we na bagenzi be bari bafatanyije izo nshingano ; baciye ihazabu Ibigo bibiri by’ubucuruzi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 kubera isuku nke. Ababa Gasana yaciye ruhinga nyuma abisaba kuyamuha, abibwira ko azayabishyirira kuri Konte yabugenewe, ndetse abiha gitansi zitagikoreshwa ziteyeho Kashe y’Umurenge wa Kimihurura zigaragaza ko ayakiriye. Muri ibyo bihumbi 800, yashyize kuri Konte ibihumbi 300 gusa."

SP Hitayezu yakomeje agira ati :"Irigiswa ry’umutungo wa Leta rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere. Abayobozi bakwiriye kubahiriza amategeko, yaba ajyanye n’imirimo bashinzwe, ndetse n’andi muri rusange."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yashimye abatanze amakuru yatumye uyu ukekwaho gukora ibi byaha afatwa, kandi asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera ; atanga amakuru ku gihe y’ababikoze.

Yavuze ko Ababa Gasana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe ; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO
Narumiwe

Hmmm Uyu ntazira ko yarigishije amafaranga arazira ko ari insina ngufi. Ubiluse ama miliyoni yaburiwe irengero muri RAB, mu bigo bikomeye ko abayarigishije batatawe mu kandoyi ahubwo ko babishimirwa ? #GendaRwandaUratengamaye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye...

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i...

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi...

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

NEW POSTS
DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

24-01-2017

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika...

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

24-01-2017

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...