LATEST NEWS
New section No17
UN yaje kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bageze imyiteguro
Publish Date: mercredi 8 juin 2016
VISITS :235
By Admin

Intumwa 2 zoherejwe n’umuryango w’abibumbye kuva kuwa mbere tariki ya 6 Kamena, ziri mu Rwanda aho ziri kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bagejeje imyiteguro.

Iki gikorwa kizamara icyumweru kikaba kibera mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Izo ntumwa ni Eko Budman waturutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) na Silviu Octavian waturutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH), bakaba bareba ubushobozi bw’aba bapolisi b’u Rwanda bitegura kuzajya gusimbura bagenzi babo muri ibi bihugu mu mezi ari imbere.

Itsinda rinini rigizwe n’abapolisi b’u Rwanda 240 bazajya gusimbura abandi nk’aba muri Sudani y’Epfo, mu gihe abandi 160 nabo bazajya gusimbura bagenzi babo nk’aba muri Haiti.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe amatsinda y’abapolisi yoherezwa mu butumwa bw’amahoro (Formed Police Unit) kabarizwa mu ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda (Peace Support Operations), Chief Superintendent of Police (CSP) Toussaint Muzezayo, yavuze ko kuza kureba aho aba bapolisi b’u Rwanda bageze bitegura ari bumwe mu buryo bukoreshwa n’umuryango w’abibumbye mbere y’uko bajya kubungabunga amahoro.

Aha yagize ati :”Baje kureba aho aya matsinda yombi ageze yitegura, bakareba n’ubushobozi bwabo bw’uko bazatunganya imirimo bazaba bashinzwe aho bazabungabunga amahoro.”

Yakomeje avuga ati :”Aba bapolisi bacu barahabwa ibizamini by’ururimi rwaba igifaransa cyangwa icyongereza, biterwa n’ururimi igihugu bazajya kubungabungamo amahoro gikoresha, bakazakora n’ibizamini byo kurasa, hakazarebwa n’ubushobozi bwabo mu guhangana n’abigaragambyo, ubushobozi bw’abashoferi batoranyirijwe uwo murimo n’ibindi.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 820 bari mu matsinda 5 y’abapolisi (FPU) mu bihugu 3, amatsinda 3 muri ayo 5 akaba ari mu gihugu cya Centrafrika (CAR).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...