LATEST NEWS
New section No17
Urubanza rwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be rwongeye gusubikwa
Publish Date: jeudi 31 décembre 2015
VISITS :2065
By Admin

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukuboza 2015, Col Tom Byabagamba, Rtd Brig. Gen. Frank Rusagara na Rtd Francois Kabayiza bitabye urukiko batari kumwe n’ababunganira.

Mu iburanisha riheruka kuwa 14 Ukuboza 2015, urubanza rwasubitswe nyuma y’uko mu ibaruwa ubushinjacyaha bwari bwahawe ngo bukore iperereza mu itumanaho rya Rusagara, byaje kugaragara ko numero za telefoni zatanzwemo zinyuranye n’izo abaregwa biyemerera ko batunze, urukiko rwasabye ko habanza gukorwa iperereza kuri ubwo burenganzira bwatanzwe.

Uru rubanza rwagombaga gusubukurwa kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza, ariko bihura n’uko wari umunsi w’Ikiruhuko.

Perezida w’inteko iburanisha Maj. Bernard Hategekimana yabajije abaregwa niba biteguye kuburana, bose bavuga ko batiteguye kuburana kuko batari kumwe n’abunganizi babo.

Rusagara we yavuze ati “Naje niteguye kuburana, ariko simbona unyunganira, sinzi niba urukiko rwaramumenyesheje.”

Perezida w’inteko iburanisha yavuze ko amabwiriza y’urukiko rw’Ikirenga avuga ko iyo iburanisha rihuye n’umunsi w’ikiruhuko, ryimurirwa kumunsi w’akazi ukurikira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta wategeka ababurana kwiregura batunganiwe, ariko ngo abo bavoka gusiba “nta gitangaza kirimo ukurikije uko basanzwe bitwara mu rubanza, ni ya mayeri yo gutinza urubanza.”

Urukiko rwemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku matariki 5, 6, 7 Mutarama 2016, ababuranyi bakaba basabwe gutegura abatangabuhamya, baba abashinja n’abashinjura.

Mu iburanisha ritaha bazagira n’umwanya wo kugira icyo bavuga ku nyandikomvugo bakoreshejwe mu bushinjacyaha.

Rusagara na Col Byabagamba basabye kongererwa amasaha yo kubonana n’abunganizi.

Col. Tom Byabagamba n’umugore we Mary Baine

Col Tom Byabagamba yagaragarije urukiko impungenge z’uko aho bafungiwe bahabwa amasaha abiri gusa yo kuvugana n’abunganizi kandi ubwo icyo kibazo cyaganirwagaho bari baremeranyije amasaha ane, kandi hakenewe gusuzumwa idosiye irimo impapuro zisaga magana atatu.

Col. Tom Byabagamba mu rukiko

Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abavoka bari bemeranyije ko bajya babonana amasaha abiri, ariko ngo nibasaba igihe cyisumbuye bizarebwaho.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
nyirabayazane

wiwe rwose witwa akumiro ibyuvuga nibyooooo uwaduha abandi nkawe 9mukabicumi murikigihugu bafite ibitekerezo bireba kure

Rukundo

ababagabo mubabarire muce inkoni izamba ntawudakosa nabo aho bari babonye amakosa yabo ntibazongera nimubabarira namwe Imana izababarira .

Akumiro

Nyagasani Imana izafashe buri ruhande maze uru rubanza ruzarangire vuba ntawe uhutajwe ! Mutara Rudahigwa yaciye amarenga ati : “Aho kwica Gitera, nimwice ikibimutera.†Kandi koko niwica Gitera, hazashibuka Gatera, Butera na Mukagatera bakomeze kubitera. Ndetse ahubwo bashobora gukora ibirenze ibya Gitera, kuko hazamo no kumuhorera ! Impamvu ibibazo byinshi bidakemuka, ni uko abantu badafata umwanya wo gutekereza imvano hanyuma kandi ngo bahangane n'imvano y'ibyo byose. Yeee, ni byo koko “Isi yuzuyemo amatindo†. Ariko si yo yonyine ari mu isi, kandi ikibazo si amatindo. Ikibazo ni icyo tuyamaza, dore ko nta kabura umumaro. Ayo matindo dushobora kuyatindisha amateme atwambutsa amatindi y’amatiku atwugarije. N’ahatari amatiku, bayatundisha amatini bagataba ubutindi. Tujye dufata umwanya wacu dusesengure, .... ibintu bizajya mu buryo !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

27-05-2017

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

26-05-2017

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya