LATEST NEWS
MU RWANDA
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwasabwe kuba maso
Publish Date: lundi 11 janvier 2016
VISITS :192
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge irashimira abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) bo muri aka karere kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano. Yabasabye kandi kurushaho gukangurira abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Uru rubyiruko kandi rwasabwe kuba maso rukagira uruhare mu kubumbatira umutekano. Uyu mutekano ukaba ariwo watumye amahanga agirira icyizere u Rwanda cyo kwakira inama mpuzamahanga ya Interpol ndetse name CHAN.

Ibi byavugiwe mu nama Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abo mu mirenge ya Nyarugenge, Gitega, Rwezamenyo, na Muhima ku itariki 9 Mutarama. Yabereye mu murenge wa Rwezamenyo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye urwo rubyiruko, maze arusaba kuzikurikiza.

Vuguziga yarusabye kandi gukangurira urundi rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu, ibyo rukabikora rwirinda kandi rurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Inspector of Police (IP) Jean Bosco Segatare, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hahamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, yabwiye urwo rubyiruko ati :"Uruhare rwanyu mu kubumbatira umutekano ruragaragara. Mukomereze aho, kandi murusheho gukangurira abandi kwirinda ibyaha by’ubwoko bwose."

Yakomeje arusaba kongera imbaraga mu gukangurira abantu kutanywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza.

Yababwiye kandi ati :"Mujye mubasobanurira ingaruka zo kubinywa no kubifatanwa, kandi mubakangurire kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora."

Umuhuzabikorwa w’iri huriro ku rwego rw’igihugu, Mutangana Jean Bosco yavuze ko ihuriro ryabo rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri 1000 biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse n’abarimu babo. Yasabye abanyamuryango baryo aho bari mu gihugu hose guharanira kugera ku ntego biyemeje zo kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati :"Turi imbaraga z’igihugu.Tugomba rero kurwanya ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira ituze rya rubanda."

Yasabye abo bagenzi be bo muri iyo mirenge uko ari ine gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

Uru rubyiruko rukora kandi ibindi bikorwa birimo kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera...

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze : Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...