LATEST NEWS
MU RWANDA
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: lundi 4 janvier 2016
VISITS :67
By Admin

Ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga z’inkorano n’ibindi bwabereye mu ishuri ryisumbuye rya kiyisilamu ryitwa AIPR Nyandungu, ryo karere ka Kicukiro ku itariki 31 Ukuboza 2015.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Ndayisaba Hemedi wo mu karere ka Nyarugenge, yagize ati "Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu tunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bifite ingaruka mbi ku buzima bwacu."

Yashimye icyo kiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere agira ati "cyatumye menya ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uruhare rwanjye mu kubirwanya."

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro, Inspector of Police(IP) Hamdun Twizeyimana, yakanguriye urubyiruko rw’Abayisilamu rugera ku 130 kutanywa, kudacuruza, no kudatunda ibiyobyabwenge, kandi arusaba kugira uruhare mu kubirwanya.

Urwo rubyiruko yagiranye ikiganiro na rwo, rwari ruhagarariye urundi mu turere twose tw’igihugu.

Ubwo butumwa yaburuhereye mu ngando rwakoreye muri icyo Kigo kuva ku itariki 28 Ukuboza 2015 kugeza ku ya 2 Mutarama 2016.

Amasomo rwaherewe muri iyo ngando yari afite insanganyamatsiko igira iti :’Twubake ejo hazaza duha agaciro urubyiruko nk’imbaraga n’amizero by’igihugu.’

Ikiganiro IP Twizeyimana yagiranye na rwo cyibanze cyane ku kurukangurira kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’icuruzwa ry’abantu.

Yababwiye ko ubufatanye mu kwicungira umutekano ari ngombwa, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, aha akaba yarabasobanuriye ko nabo bari mu bo bireba.

Yababwiye ati :"Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya birimo nko kunywa ibiyobyabwenge."

Nyuma yo kubasobanurira ingaruka zaryo, IP Twizeyimana yabasabye kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko bahagarariye, kugira ngo na rwo rumenye uko rwarwanya icyo cyaha ndetse n’ibindi muri rusange.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Si urubyiruko gusa rukwiye kubyirinda no kubirwanya ahubwo twese urwo rugamba ruratureba kuko ababinyoye bakora ibikorwa bibangamira ituze ry'abantu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...