LATEST NEWS
MU RWANDA
Mu nkera y’Imihigo : Urubyiruko rwasabwe kuba indashyikirwa
Publish Date: lundi 21 décembre 2015
VISITS :263
By Admin

Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye two mu Rwanda ruteraniye i Kigali muri gahunda yiswe Inkera y’imihigo y’urubyiruko rwasabwe kutaba akazuyazi mu mahitamo yarwo ya buri munsi.

Ibi Nsengiyumva Philbert, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yabisabye uru rubyiruko ubwo yatangizaga gahunda y’inkera y’imihigo y’urubyiruko (Youth Connect Convention) kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2015.

Yarusabye ko rugomba kugira amahitamo yuzuye aho kuba akazuyazi kugira ngo rubashe kubaka ejo hazaza harwo n’Igihugu muri rusange.

Aha asobanura ko iyi gahunda ari umwanya mwiza w’urubyiruko mu kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’Igihugu ari na ho harwo.

Yakomeje avuga ko hari byinshi umuntu ahitamo nk’ishuri ryo kwigamo, guhitamo umwuga hakaba n’ibindi umuntu atajya ahitamo, nko guhitamo ababyeyi bakubyaye, guhitamo aho wavukiye, igihugu n’ibindi.

Yagize ati ˝amahitamo yawe y’uyu munsi ni yo azakugaragaza ubuzima bwawe bwose˝.

˝Iyo umuntu afite amahitamo hari ibyo abakunda, n’ibyo yanga , iyo nta cyo akunda nta n’icyo yanga aba adashyushye cyangwa ngo akonje, aba ari akazuyazi˝ nk’uko Minisitiri Nsengimana akomeza abisobanura.

Aha Minisitiri Nsengimana agaragaza ko ibyo umuntu ahisemo biba bidakwiye ko ari byo bimugenga ahubwo ko ari we uba ukwiye kubigenga.

Shyerezo Norbert, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yavuze ko urubyiruko rumaze kugera kuri byinshi aho muri iyi gahunda y’inkera y’imihigo y’urubyiruko hanahembwa urubyiruko rwahize abandi mu guhanga udushya.

Umunyeshuri waturutse muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko iyi gahunda ari nziza kuko ari umwanya mwiza wo guha umwanya urubyiruko rugatanga ibitekerezo byabo mu rwego rwo kubaka Igihugu na cyane ko ari rwo bayobozi bacyo mu gihe kizaza.

Iki gikorwa kikaba cyanabereyemo imurikabikorwa ry’urubyiruko aho hagaragaye aho rumwe mu rubyiruko rugeze rwihangira imirimo.



Urubyiruko rwaturutse hirya no hino rwitabiriye Inkera y’imihigo

Inkera y’imihigo y’urubyiruko y’uyu mwaka ikaba yatangiye kuri uyu 20 Ukuboza 2015 ikazagera ku itariki 22 Ukuboza 2015.

Iyi gahunda y’inkera y’iimihigo y’urubyiruko yatangiye mu mwaka wa 2012 ikaba ihuzwa n’inama y’Igihugu y’umushyikirano kugira ngo urubyiruko na rwo rugire ruhare mu gutanga ibitekerezo bifatanya n’iby’abandi Banyarwanda gushyiraho icyerekezo Igihugu kigenderaho umwaka wose no mu gihe kirambye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti˝Guhitamo kwacu ni ko gaciro kacu˝.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe...

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku...

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga