LATEST NEWS
New section No17
Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse
Publish Date: jeudi 29 septembre 2016
VISITS :540
By Admin

Urubyiruko rwo mu Itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima mu Rwanda (Evangelic Restoration Church), Paruwasi ya Nyarutarama rukomeje igiterane cy’ububyutse n’ivugabutumwa. Aho urubyiruko rusabwa kuba igitambo gishimwa n’Imana kandi rugatumbira Yesu Kristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Boneza amaso imbere yawe ugumye uhatumbire kandi utunganye inzira z’ibirenge byawe, kugira ngo ube igitambo gihindura umuryango”, iyi nsanganyamatiko iri mu Imigani 4 ; 25- 27.

Iki giterane gikomeje kuzamo abavugabutumwa basizwe amavuta ndetse n’abahanzi bahimbaza Imana. Iki giterane cyatangiye tariki ya 25 Nzeri kugeza tariki ya 2 Ukwakira 2016, kibaba kibera i Nyarutarama hafi yo mu Kabuga ahari uru rusengero. Iki giterane cy’ububyutse kiba buri munsi kuva saa kumi kugeza saa moya n’igice z’ijoro mu minsi y’imibyizi ndetse no kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya n’igice z’ijoro mu minsi mu minsi y’isoza icyumweru (weekend).

Umushumba wa ERC Nyarutarama, Pastor Seruhungo Alphonse yavuze ko iki giterane gifite intego yo kwegereza urubyiruko Imana ndetse no kugira ngo urubyiruko rwegere Imana runakire agakiza babere ibitambo imiryango yabo nayo ihinduke.

Ubwo yatangizaga iki giterane ku mugaragaro, Apostle Masasu Joshua yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga zihagije ku buryo babishatse bakorera Imana neza, aha kandi yatanze ubuhamya bw’uko yatangiye gukorera Imana akiri muto ku myaka gusa 22, aho yasenze akaba igitambo gishimwa n’Imana.

Apostle Masasu yagize ati “Nkirangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza nari mfite gusa imyaka 22 nibwo natangiye gukorera Imana ; namwe ndabasaba kwegera Imana no kuyikorera mukiri bato mufite imbaraga kandi muzabona imigisha myinshi mu buzima bwanyu.”

Umuyobozi w’urubyiruko rusengera kuri ERC Nyarutarama, Mwamini Zainabu avuga ko iki giterane kizakomeza kuba mu bihe bitandukanye kugira ngo urubyiruko rutandukanye rurusheho kubona umwanya wo kongera ubusabane bwabo n’Imana.

Abavugabutumwa basizwe babwirije urubyiruko barimo Apostle Joshua Masasu, Pastor Ngoga Innocent, Pastor Seruhungo Alphonse na Pastor Masasu Patrick, Pastor Ruzindana Jean Marie na Pascale Keza.

Abahanzi kandi bazataramira abazitabira igitaramo harimo Patient Bizimana, Gabby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Serge Iyamuremye, Nelson Mucyo, Arsene Tuyi na Kaneza Deborah. Ndetse hari n’abandi bahanzi benshi na worship teams zitandukanye harimo Total Praise worship team ya ERC Nyarutarama.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...