LATEST NEWS
MU RWANDA
Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo
Publish Date: mercredi 1er juin 2016
VISITS :251
By Admin

Urukiko Rukuru rwategetse ko abakozi ba sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA bashinjwa ibyaha bya ruswa kuguma by’agateganyo muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 nubwo basabaga gukurikiranwa bari hanze.

Muri uku kwezi nibwo havuzwe inkuru y’itabwa muri yombi ry’Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, Mawadza Nhomo na Karake Mutsinzi, Perezida w’Inama y’ubutegetsi.

Uretse aba kandi bafunganywe na Rumanyika Hubert, Nzaramba Stivenson, Mbabazi Gerard na Rutagwabira Barnabas bakurikiranweho ubufatanyacyaha. Bose s bashinjwa kurya amafaranga ya SONARWA abarirwa muri miliyoni 190.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwabakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko bamwe bajuririye icyo cyemezo. Barimo Mutsinzi, Rumanyika, Nzaramba, na Rutagwabira.

Ubujurire bwabo ntacyo bwatanze, urukiko rwahamije kuwa Kabiri ko hari impamvu zikomeye zituma bagumya kuba bafunzwe, kandi ko hashingiwe ku buhamya bwatanzwe byagaragaye ko bari baziranye kuri ruswa yatanzwe yitwa komisiyo mu isoko ryo kwishingira imodoka za Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA).

Rwanahamije ko nta cyizere ko barekuwe bakongera kuboneka mu gihe urukiko rubakeneye.

Muri abo batangabuhamya barimo n’abakozi ba SONARWA, bagaragaza ko amafaranga yasohokaga muri SONARWAyahawe indi nyito.

Kuri Mutsinzi Karake, Urukiko rwagaragaje ko ubuhamya bw’abakozi ba SONARWA bwagaragaje ko ari we wabotsaga igitutu ngo bahe amafaranga ya komisiyo Nzaramba, ndetse ngo uyu yanabemereye ko ari Karake wabafashije kubona isoko.

Indi mpamvu y’uburwayi yatanzwe na bamwe, nayo urukiko rwagaragaje ko nta shingiro, kuko nta cyemzo cya muganga bagaragaje, byongeye kandi ngo nta cyagaragajwe ko gereza yananiwe inshingano zayo zo kuvuza imfungwa.

Urukiko ariko rwavuze ko nubwo hari impavu zikomeye zo kuba bafunze abaregwa, urubanza mu mizi nirwo ruzagaragariramo niba ibyaha bashinjwa bibahama. Kimwe n’uko hari uvuga ko hari umushinja kubera amashyari.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda

Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi...

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye...

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri...

Gicumbi : Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo

Gicumbi : Abanyeshuri bigishijwe amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze...

NEW POSTS
Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

22-10-2016

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

20-10-2016

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera...

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

19-10-2016

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

19-10-2016

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

18-10-2016

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri...

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye andi Mashyaka ya Politiki

18-10-2016

Uko Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi bakoze ibirenze ibitangaza byananiye...

Rwanda : trois fantômes et un mystère

16-10-2016

Rwanda : trois fantômes et un mystère

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ’umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

15-10-2016

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ’umunota wa nyuma yanze kuza mu...