LATEST NEWS
MU RWANDA
Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi
Publish Date: jeudi 3 mars 2016
VISITS :1005
By Admin

Byukusenge Gaspard,wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi na Polisi acyekwaho ibyaha byo kwigwizaho umutungo wa Leta no kwaka ruswa.

Byukusenge Gaspard yatawe muri yombi, ubu afungiye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yatangaje ko urwego rw’Umuvunyi ari rwo rukurikiranye Byukusenge.

Mu magambo make yagize ati “Polisi ni yo ifunga, ariko Urwego rw’Umuvunyi nirwo rumukurikiranye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre, yatangaje ko Byukusenge yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016. Ubu ari mu maboko y’ubugenzacyaha, iminsi itanu nishira azashyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati “Yatawe muri yombi ku wa kabiri, yaje i Kigali aje kwitaba Urwego rw’Umuvunyi ahita atabwa muri yombi. Akurikiranweho icyaha cyo kwaka ruswa umushoramari wagombaga kubaka ‘Guest house’ ya Rutsiro hamwe no kwigwizaho umutungo.”

Icyaha cyo kwigwizaho umutungo kiramutse kimuhamye yahanishwa ingingo ya 636 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo iteganya ko “umukozi wa Leta cyangwa undi muntu wese wigwizaho umutungo adashobora kugaragaza aho yawukomoye binyuze mu kuri kandi byemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku nshuro 10 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukomoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Icyaha cyo kwaka ruswa kimuhamye yahanishwa ingingo ya 634 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igira iti ‘Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatswe.

Byukusenge Gaspard

Uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro atawe muri yombi nyuma y’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Murenzi Thomas watawe muri yombi mu Ugushyingo 2015, akaba yareguye ku mirimo ye tariki ya 6 Mutarama 2016 ari muri gereza.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC