LATEST NEWS
MU RWANDA
WASAC yagejeje mu rukiko babiri mu bakozi bayo bakekwaho na ruswa.
Publish Date: mercredi 9 décembre 2015
VISITS :341
By Admin

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 09 Ukuboza 2015 urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwaburanishije urubanza ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda (WASAC) baregamo Uwayezu Jean d’Ascension na Ngabonziza Jean Damascène bafatiwe mu cyuho bakira ruswa y’amafaranga y’urwanda ibihumbi mirongo ine kugirango badakupira amazi umufatabuguzi mu kagari ka Nyarutarama.

Nk’uko uru rubanza rwaciwe, aba bagabo babiri ngo bari mugikorwa cyo gukupira abafatabuguzi batishyura amazi tariki 15 Ukwakira 2015, bagera mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo, aho baje kugera ku mufatabuguzi witwa Byuzuza David wari ufite ibirarane by’amazi bisaga ibihumbi maganane by’amafaranga y’uRwanda akabasaba kumworohereza ntibamukupire akayishyura mu byiciro ngo dore ko n’ubundi yaramaze kwishyura agera ku bihumbi ijana muri ibyo birarane.

Nk’uko umushinjacyaha muri uru rubanza yabisobanuye, aba bagabo bombi bafatanije icyaha bafatiwe mu cyuho tariki 20 Ukwakira 2015 basubiye kwa Byuzuza David wanagize uruhare mu guhamagara abapolisi n’ubuyobozi bwa WASAC bagahita babata muri yombi barimo kwakira aya mafaranga.

Nk’uko umushinjacyaha yakomeje abisobanura, uyu mufatabuguzi Byuzuza David ngo ntiyari afite umugambi wo gutanga ruswa ikaba ari nayo mpamvu yatumye ahitamo guhamagara inzego z’umutekano.

Aba babaregwa icyaha cyo gushaka indonke cyangwa kwaka ruswa ngo bakore ibinyuranije n’amategeko bahamwe n’iki cyaha kandi bagisabira imbabazi imbere y’urukiko.

Maitere Musonera Alexis wunganira Uwayezu Jean D’ascension na Maitre Hakizimana Martin wunganira Ngabonziza Jean Damascène, bahamya ko aba baregwa bemera icyaha mu muryo budashidikanywaho, bakaba basabye urukiko kuzakurikiza ibiteganywa n’ingingo ya 76, iya 77 mu gace kayo ka gatatu ndetse n’iya 78 mu mategeko ahana y’uRwanda bakaba bagabanyirizwa ibihano byaba na ngombwa bagahambwa isubikagifungo.

Impamvu ebyiri nyoroshyacyaha Maitre Musonera na Maitre Hakizimana bashingiyeho basabira aba bahamwe n’icyaha cya ruswa kugabanyirizwa ibihano harimo kuba bemera icyaha mu buryo budashidikanywaho ndetse ngo no kuba batari bigeze bakurikiranwa n’inkiko ku bindi byaha.

Umushinjacyaha yasabiye aba bombi igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri by’amanyarwanda bakishyura amagarama y’urukiko ndetse bakanasubiza ibihumbi mirongo ine Byuzuza David. Uru rubanza rukaba ruzasomerwa mu ruhame tariki 07 Mutarama umwaka utaha wa 2016.

Ntambara Emmanuel, umukozi wa WASAC ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko, yavuze ko bisanzwe kuba hari abiyita abakozi ba WASAC cyangwa REG atari bo mu kurenganya abafatabuguzi ariko akaba ahamya ko bano bahamwe n’iki cyaha bari abakozi babo.

Ntambara yavuze ko WASAC yahagurukiye kurwanya abiyita abatekinisiye bayo kandi atari bo ndetse no mu bujura bw’amazi.

Yagize ati : “Ni igikorwa gihari ndetse giteye inkeke cyane kuko gituma isura ya WASAC kuri serivisi igenera abafatabuguzi bayo iba mbi kandi mu byukuri atari ko byari bikwiye,”

Ntambara ahamya ko abakozi ba WASAC ubu bazwi ku buryo budashidikanywaho ngo kuko baba bambaye amakarita abaranga, akaba ari naho ashingira avuga ko mu gihe bambaye isura y’ikigo bakagombye kugihesha agaciro.

Ntambara ahamya ko nta mufatabuguzi ufite uruhare mu gutanga ruswa ngo ahubwo ari abakozi ba WASAC ubwabo baba bashaka indonke mu baturage.

Abari abakozi ba WASAC imbere y’Ubutabera

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri WASAC Lucien Ruterana, avuga ko kuba aba bafatiwe mucyuho bakagezwa mu rukiko ari intambwe ikomeye kuri WASAC.

Ruterana yagize ati : “ Dufite abakozi benshi kandi bikunze kubaho ko hari abasaba ruswa ntitubimenye ariko aya ni amahirwe twagize kugirango bariya babe barafashwe, baremeye icyaha kandi bakaba banaciriwe urubanza, bikaba bizatuma abafatabuguzi bacu babona ko hari abantu babahaga serivisi mu buryo butari bwo, abakozi bacu nabo bari bafite uwo mugambi bazabireka, n’abafatabuguzibacu bajyaga batanga amafaranga mu buryo butaribwo butuma habaho ruswa nabo bazabona ko Leta yahagurukiye kurwanya ruswa kandi ko uyifatiwemo mu cyuho abihanirwa mu buryo buteganywa n’amategeko,”.

Elias Hakizimana

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na Mutangana J.B

Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na...

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura...

Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa

Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi...

Muri ULK : Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Muri ULK : Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

NEW POSTS
Umudiho uva mu itako

10-12-2016

Umudiho uva mu itako

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

8-12-2016

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga (...

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

7-12-2016

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...