LATEST NEWS
MU RWANDA
Yatuye igiceri cyo ku gihe cya Perezida Kayibanda nk’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside
Publish Date: mardi 12 avril 2016
VISITS :2659
By Admin

Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi ho mu Karere ka Musanze, mu gukusanya inkunga yo gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu utaramenyekana yatuye igiceri cy’ifaranga ryakoreshwaga ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda Gregoire.

Ibyo, byabaye ku wa 10 Mata 2016.

Polisi y’igihugu n’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda(Ibuka), baravuga ko kiriya ari igikorwa gipfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Rwasibo Pierre, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, yamaganye kiriya gikorwa ‘kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi kigaragaza ko hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside’, anahamya ko bibabaje cyane.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Rwasibo yagize ati “Batuye igiceri cy’ifaranga rimwe gishushanyijeho umutwe wa Perezida Kayibanda. Nka Ibuka, twabonye ko ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guca intege abayirokotse, biragaragaza kandi ko tugifite ingengabitekerezo.”

IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo Ntara, yemereye iki Kinyamakuru iby’aya makuru, avuga ko polisi iri mu iperereza ngo hamenyekane uwatuye kiriya giceri.

Twandika iyi nkuru, twabwiwe na polisi ko hari inama yihariye igiye guhuza abaturage bo mu Kagari ka Birira ; ahabereye iki kibazo, ngo abaturage bahanurwe ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikinyamakuru cyifuje kumenya uko abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru bitwara muri iyi minsi itandatu ishize Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, ariko polisi ivuga ko igikusanya amakuru ko izayatangaza ku munsi w’ejo.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko “Umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).”

“Iyi ngingo kandi iteganya ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) ku wahamwe n’iki cyaha.”
Twitter : @Umurengezis
Izubarirashe

IBITEKEREZO
iribagiza

kuki se mwabajije amajyaruguru gusa mwabajije mu rwanda hose ? nyamara namwe ntimuri shyashya.............ubwo iyo si stereotype mushyira ku majyaruguru ? Inyanza se uwafashe irembo agatereka amayoga ni uwo mu majaruguru ? Mubaze hose mu gihugu nibwo tumenya urugero tugezeho dukira iyo kabutindi

Misuzi

Icyo giceri ninjye wagitanze.kandi icyo cyaha ntaho kiba mu mategeko y'ibindi bihugu. ibyo nuburyo agatsiko kahimbye ngo kikize buri umwe batavuga rumwe.ariko kandi muenye ko Ubumwe bwabanyarwanda ari ntakinishwa. mureke itekinika, nibinyoma mureke politiki yubakira kukinyoma naho ubundi bizabahombokana mureba.

K.Seruka

Birababaje ariko kandi ndibaza niba ntawe ushobora kubigenderamo ? Ikimenyetso simusiga kiza gutanga umuntu watuye kiriya giceri ni ikihe ? Ndatekereza ko uretse kugendera ku maragamutima, numva Imana yonyine ariyo yabitahura kuburyo bworoshye kandi butarenganyije !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Pascal Nyamurinda niwe utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze...

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha - CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha...

NEW POSTS
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...