LATEST NEWS
MU RWANDA
Za Minisiteri na Polisi y’u Rwanda mu isuzuma rya za Isange One Stop Center mu gihugu.
Publish Date: mercredi 6 janvier 2016
VISITS :108
By Admin

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubuzima ,iy’Ubutabera ndetse na Polisi y’u Rwanda bakoze ingendo mu bice byose by’igihugu zikaba zari zigamije kureba imikorere y’ibigo bya Isange One Stop Center muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iyi kipe y’ubugenzuzi ikaba yatangiye ingendo zayo kuru uyu wa gatatu taliki 6 Mutarama 2016, aho izamara ibyumweru bibiri isura ibigo 16 bya Isange biherereye mu bitaro by’uturere dutandukanye.

Ibikorwa birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize mu karere ka Nyagatare, aho ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo batangaga serivisi zitandukanye harimo kuvura abahohotewe ku buntu, kubaha ubujyanama no kubunganira mu mategeko tutibagiwe no gukora ubukangurambaga burirwanya.

Nk’uko umuhuzabikorwa wa za Isange One Stop Center, Supt Shafiga Murebwayire abitangaza, iyi kipe y’ubugenzuzi izareba uruhare ibi bigo bigira ku mibereho y’ababituriye hanyuma igaragaze n’ingorane bihura nabyo mu mikorere yabyo ya buri munsi.

Yagize ati :”Ibi bizadufasha kugaragaza ibimaze kugerwaho n’ibi bigo, tugaragaza imbogamizi n’ibindi byose bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’intego na gahunda z’Isange One Stop Center, by’umwihariko tugafatira ingamba nshya igihe ; muri rusange ikigenderewe ni uguha imbaraga nshya imikorere y’ibi bigo no gukosora ibyabangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’intego zacu.”

Yavuze ko kandi hazagaragazwa ibikorwa by’ibi bigo n’inzego z’abagenerwabikorwa babyo, serivisi bitanga ndetse n’isomo rizavamo nabyo bizifashishwa mu gufata ibyemezo no gutegura ahazaza h’ibi bigo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, ibigo bya Isange biri mu turere twa Nyagatare, Ngoma, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo ; mu Majyepfo biri mu turere twa Huye, Nyamagabe, Kamonyi, Gisagara na Ruhango ; Iburengerazuba biri mu turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Karongi mu gihe mu Majyaruguru biri muri Musanze na Rulindo.

Ikigo cya mbere cya Isange cyashinzwe muri Nyakanga 2009 ku bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru ikaba yaratangiye ifasha abahohotewe mu buryo butandukanye ibaha ubujyanama, ubuvuzi ndetse n’ubwunganizi mu mategeko. Isange kandi ifasha abafashwe ku ngufu kubarinda kwanduzwa indwara n’ababahohoteye ndetse n’agakoko gatera Sida iyo bikorewe ku gihe.

RNP

IBITEKEREZO
boniface

Nigikorwa cyiza rwose ihohoterwa niricike rwose, polisi yacu yashyizemo ingufu zigaragara nibindi bigo nabyo nibishiremo imbaraga

JOHN BUSINGYE

IZI CENTERS NI NZIZA ARIKO IYA NYAMATA BAKUREMO UMUNTU BITA NGO NI CAMILLE


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...