LATEST NEWS
New section No17
Zion Temple ya Rusizi igiye gushinga Radio na Televiziyo
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :373
By Admin

Umuyobozi w’itorero rya Zion Temple Celebration center Rusizi aratangaza ko iri torero ayoboye mu karere ka Rusizi, rigiye gushing Radiyo na Televiziyo bishingiye ku matorero n’amadini byo muri ako karere.

Ibi ni ibyatangajwe na pasiteri Félex Sebineza umuyobozi w’itorero Zion Temple mu karere ka Rusizi, ubwo bari mu gitaramo cyo gushima Imana no kugaragaza ibyagezweho mu gihe cy’imyaka umunani iri torero riamze rikorera muri aka karere.

Nkuko byatangajwe n’Ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, ngo iri torero rinateganya kubaka ivuriro rikomeye n’ishuri rigezweho.


Pasiteri Sebineza Félex uyoboye Zion Temple Celebration Center Rusizi, ubwo yarimo aganira n’itangazamakuru.

Pasiteri Sebineza yibukije abakuru ba matorero bari baje kwifatanya n’itorero ayoboye ko bagomba gushyira hamwe bakanashishikariza abakirisitu babo kugira isuku no gukora bakiteza imbere.

Yagize ati “Duharanire ko tugira abakirisitu basukutye, basa neza kandi bagaburira abana babo bagahaga, kuko natwe dushobora kuvuga ko tuyoboye igihe tuyoboye abashobora kutuvamo bakajya kwiba kubera inzara.”

Ubuyobozi bwa Zion Temple Celebration Center mu karere ka Rusizi, buvuga ko bumaze kwiyuzuriza urusengero rwatwaye miliyoni 100.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...