LATEST NEWS
Amakuru
Muhanga : Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Publish Date: mardi 9 février 2016
VISITS :942
By Admin

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 400 bakorera mu mujyi wa Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, bakanguriwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Ibi babikanguriwe mu mpera z’icyumweru gishize, mu nama yabereye mu kagari ka Gahogo, ikaba yarabahuje na Inspector of Police (IP) Claver Kayihura, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

IP Kayihura yababwiye ko kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo biri mu nyungu zabo kimwe n’abandi bakoresha umuhanda, aha akaba yaragize ati :" Kubera ko impanuka iyo ibaye idatoranya, ni yo mpamvu buri wese akwiriye kwirinda ikintu cyose gishobora kuyitera, kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu unyuranyije n’amategeko agenga gutwara ikinyabiziga cyangwa kugenda mu muhanda."

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabitunda, no kutabicuruza,ahubwo bagatanga amakuru y’ababikora.

IP Kayihura yababwiye kujya kandi bagira amakenga y’abantu batwaye ndetse n’ibyo bafite mu mitwaro yabo kugira ngo badatwara abantu bagiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa bafite ibintu bitemewe nk’ibiyobyabwenge, kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe igihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Umwe muri abo bakora uyu nwuga witwa Kanani Vivence yagize ati :" Iyi nama yatumye dusobanukirwa uruhare rwacu mu kwicungira umutekano. Na none, twibukijwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wacu ku buryo bizatuma tudakora cyangwa ngo duteze impanuka mu muhanda."

Aba bakora uyu mwuga biyemeje gukurikiza inama zose bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel...

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba : Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge...

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na...

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...