LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Aba Maneko ba Nkurunziza bafatiwe mu cyuho mu Rwanda
Publish Date: lundi 19 septembre 2016
VISITS :7797
By Admin

Ubutegetsi mu Burundi burashinjwa kohereza abo kwica impunzi ziri mu Rwanda.
Amakuru atugeraho ahamya yuko ubutegetsi mu Burundi bwohereza abantu bo kugirira nabi impunzi z’Abarundi zicumbikiwe hano mu Rwanda ariko benshi muri bo bakagenda bafatwa.

Amakuru dukesha bamwe muri izo mpunzi avuga yuko abo Bujumbura yohereza baza bajyanye n’ibyiciro by’abo bagomba kuneka cyangwa kwica !

Amakuru dukesha bamwe muri izo mpunzi avuga yuko n’ubwo abohererezwa ababaneka bakunze kugaragara mu mujyi, ariko no mu nkambi nka Mahama boherezwayo, ikaba ariyo mpamvu ubu hashyizweho ubulinzi n’amategeko akomeye ku bifuza kuba bahasura !

Mu Rwanda hari abanyamakuru benshi b’Abarundi bahahungiye, umubare munini ukaba uri mu mujyi wa Kigali. Bamwe muri abo banyamakuru bakaba barashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi. Abo banyamakuru bazi yuko isaha n’isaha ubutegetsi bwa Nkurunziza bushobora kubagirira nabi, nabo bagahora biteguye !

Amakuru dufite avuga yuko muri iki cyumweru ubutegetsi mu Rwanda bwafashe abantu umunani bari baje kwica bamwe muri izo mpunzi z’Abarundi bari hano mu mujyi wa Kigali. Benshi mu bari bwicwe bari muri abo banyamakuru ngo kandi amakuru yabo akaba yaratangagwa n’umwe wari wigize mu genzi wabo, akajya agenda i Bujumbura akagaruka, bivugwa ko yaba yaranabyaranye na Nyamitwe. Uyu nawe ngo ni umwe mu bafashwe, akaba uw’igitsinagore wakoreraga Radio Humuriza ibarizwa Gitega.

Umuvugizi wa Police y’u Burundi Pierre Nkurikiye ari mu babohereza

Ubutegetsi mu Burundi buhora bushinja u Rwanda yuko buha imyitozo abashaka kubutera, u Rwanda rwo rukabihakana kandi n’abo banyamakuru b’impunzi z’Abarundi bagahamya yuko nta myitozo na mike ikorerwa hano mu Rwanda “ mu ntumbero” yo kuba batera u Burundi ngo bahirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
NGABONZIMA

Ka Nkurunziza ubwonko bwako bwarayaze, kabona kaneka u Rwanda kakabishobora ? kazibeshye karenge umupaka urebe ngo barakanywesha ibiziba.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...