LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abahoze ari abarwanyi ba M23 akabo kashobotse
Publish Date: lundi 23 novembre 2015
VISITS :2583
By Admin

Inama y’aba minisitiri b’ingabo yabaye kuwa 18 Ugushyingo yateraniye I Kinshasa ikaba yaremeje ko Abahoze ari abarwanyi ba M23 bagomba kuba batahutse mu gihugu cyabo bitarenze tariki ya 15 Ukuboza 2015.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Muhabura. Iyi nama yari yateguwe kugirango barebere hamwe imyanzuro yafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda muri Angora mu mpera z’ukwezi kwa gatanu yavugaga ku barwanyi bahoze ari aba M23 bahungiye muri Uganda bagomba kuba batahutse mu gihe cy’amezi atatu ndetse aba bakuru b’ibihugu bemeje ko amasezerano yabereye I Nairobi akubiyemo ibihano byari byafatiwe M23 yateshwa agaciro.

Aba minisitiri b’ingabo bo muri aka gace k’ibiyaga bigari bemeje ko ibihano byari byarahawe abahoze ari abarwanyi ndetse n’abayobozi ba M23 byakongera kwigwaho ndetse hagafatwa n’izindi ngamba mu gihe aba barwanyi batemeye gutahuka I wabo.

Ikindi ba baminisitiri b’ingabo muri CIPGL (Conference International pour la Region de Grand-Lacs) baganiyeho muri iyi nama ni amasezerano yari yabereye I Kampala arebana n’itahuka rya M23. Francois Muamba, Umuvugizi wa Leta ya Congo muri iyi nama y’aba minisitiri yavuzeko ibiganiro bigikomeza hagati ya leta n’abahoze ari abarwanyi ba M23, gusa hari abari barahawe ibihano mpuzamahanga ku byaha by’ihohoterwa rikorerwa ikiremwa muntu.

Pester JM Runiga wari Chairmani wa M23, ubu n’impunzi mu Rwanda

Tubibutse ko abahoze ari Inyeshyamba za M23, bamaze imyaka ibiri ari impunzi, bamwe bahungiye mu Rwanda, abandi muri Uganda, abahungiye muri Uganda ni igice cyahoze kiyobowe na Col. Sultani Makenga waje gusubiranamo n’igice cya Col .Baudouin NGARUYE nabagenzi be barimo Paster Jean Marie Runiga bahoze mugice cya Gen. Bosco Ntaganda banze kuyoborwa na Makenga bitera amakimbirane yaguyemo abana babasilikare benshi babagogwe, baje gutsindwa tariki ya 13 Werurwe 2013 bahungira mu birunga bambuka mu Rwanda. Abagera kuri 800 nibo bari munkambi ya Ngoma mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

Gen. Sultani Makenga wa gatatu uturutse ibumoso n’impunzi muri Uganda

Iki gice cyahoze kiyobowe na Gen. Makenga, col. Kazarama n’abandi bari basigaye barigaruriye ibirindiro bya M23, baje kuraswa bikomeye n’ingabo za Loni zifatanyije na FRDC, bamwe bahasiga agatwe abandi bahungira muri Uganda mukwezi kwa cumi 2013, abagera kuri 1,377 bajyanywe mu kiswe inkambi y’impunzi mu kigo cya gisilikare bita Bihanga Military Training School iherereye mu karere ka Ibanda ni muburengerazuba bwa Uganda.

Mukwezi kwa 12/2014 babwiwe gutaha kuneza baranga bibangombwa ko Leta ya Perezida Museveni ibagabaho igitero baraswaho mu nkambi bamwe barakomereka abandi 120 basubira muri Congo banyujijwe Antebbe, naho abarenga 800, bahisemo kuburirwa irengero bamwe bivugwa ko bahungiye muri Sudani y’epfo abandi bajya gufata ama Hotel mu mujyi wa Kampala, aho bari mubuzima busanzwe.

Kugeza magingo aya ntawe uzi neza koko aho aba barwanyi 800, basigaye bahoze ari abarwanyi ba M23 batorongereye muri Uganda. Uretseko hari n’amakuru agera kuri Rushyashya avugako bashobora kuba bari kwisuganya bashaka abandi barwanyi kugirango bongere kugaba igitero muri Congo babone uko bigarurira agace kabafasha kubona ibirindiro.

Ibi biravugwa mugihe mubuyobozi bwa Kabira, hari intamba yo kuvugura itegeko nshinga kugirango Perezida Kabila abashe kwiyamamariza manda ya gatatu muri 2016, mugihe iki cyemezo k’ishyaka riri kubutegetsi kitavugwaho rumwe na Opposition, aho yamagana Kabila bavuga ko atari umukongomani wuzuye. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka i Kinshasa hari imvururu n’imyigaragambyo imaze kugwamo abatari bake bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Joseph Kabila.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Ngabonziza Innocent

ariko se wowe uvuga gutsa kowumva ari nkoramaraso wowe ubikoze uku waba ubayiki hari aha waba utandukaniye nizo nkora maraso uvuga ayamagambo simeza kandi ndi wasanga nawe aruko.

Ngabonziza Innocent

ariko se wowe uvuga gutsa kowumva ari nkoramaraso wowe ubikoze uku waba ubayiki hari aha waba utandukaniye nizo nkora maraso uvuga ayamagambo simeza kandi ndi wasanga nawe aruko.

King

Muvandimwe wowe wiyise Mahoro,ntugace urubanza ngo unagerekeho gutukana.Uraruzi iyo uvuga uti bazagezwe imbere y'ubutabera nihagira ikibahama bakiryozwe.

Marshall

Mahoro [ wowe wanditse comment hejuru] mbere yo kwita abantu inkoramaraso jyubanza ubaze ubwenge vwawe. M23 yari ivuye mu kutubahiriza amasezerano hagati ya KINSHASA na CNDP ya General Laurent Nkunda aho nyuma yo kuvanga Ingabo Kabila yafashe abasirikare na CNDP akabicira Dungu n'amafuni ! Ese abarokotse barigukora Iki ? Reba Inkambi I Byumba , Kiziba ,Nyabiheke , Gisagara na Kigeme Kabila yanze gukura FDLR munzira ngo zitahe. Ese M23 icyo itakoze niiki

mahoro

izi nkoramaraso zikwiye kuzirikwa mimigozi cg zikaraswa "kumanywa y ihangu"


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mugisha General Supplies ( MGS) yashimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku ntsinzi yagize.

Mugisha General Supplies ( MGS) yashimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku ntsinzi...

Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida...

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Abanyarwanda basaga 90 bafatiwe mu mukwabu muri Uganda bahita bahambirizwa

Abanyarwanda basaga 90 bafatiwe mu mukwabu muri Uganda bahita...

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ’Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ’Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...