LATEST NEWS
Mu Rwanda
Abanyarwanda b’Impunzi FDRL yafashe bugwate bakomeje kwicwa : Nyuma ya JEAN CLAUDE GASANA, wiciwe mu kabyiniro ka Hotel GOLDEN PEACOCK muri Malawi, JACOB MPEPO wari ushinzwe impunzi muri Zambia nawe yishwe
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :2279
By Admin

Nta cyumweru kirashira muri Malawi, uwitwa JEAN CLAUDE GASANA, uvuka mu cyahoze ari Gitarama, yiciwe mu kabyiniro ka Hotel GOLDEN PEACOCK, iri mu mugi wa Lilongwe Area 12, aho ngo yakubiswe inkoni n’abantu bataramenyekana mpaka ashizemo umwuka.

Gasana J.Claude ngo yari umucuruzi ukomeye cyane mu mugi wa Lilongwe akaba yacururizaga muri Quartier y’abahindi, yari atuye ahitwa 47. Kugeza ubu umurambo we waba ukiri mu maboko ya polisi ikiri gukora iperereza kuri urwo rupfu.

Nyakwigendera Gasana J.Claude ngo yari umucuruzi ukomeye cyane mu mugi wa Lilongwe

Ejo bundi ku itariki ya 17-12-2015 nibwo amakuru yatangiye guhwihwiswa muri Lusaka ko uwari ushinzwe ibibazo by’impunzi muri leta ya Zambiya, Jacob Mpepo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Uyu nyakwigendera yamenyekanye cyane mw’itangazamakuru rya Zambiya, ubwo leta y’u Rwanda yatangiye kujya yohereza intumwa zayo gushishikariza impunzi gutahuka kubushake.

Abayobozi batandukanye b’u Rwanda, uhereye kuri Gen Marcel Gatsinzi, ukagera kuri ministre Séraphine Mukantabana, bagiye basura Zambiya bakagirana ibiganiro na nyakwigendera Jacob Mpepo, ndetse nawe byageze aho yaje kujya gusura u Rwanda.
Kuva yava mu Rwanda ngo ntiyongeye kugira amahoro atangira guhigwa.

Amakuru avuga ko yari yarafashe iyambere muri yagahunda yo kumvisha impunzi ko ubuhunzi burangiye ahubwo ari abanegihugu b’u Rwanda bituriye muri Zambiya kubera imirimo bahakora.

Ibi kandi bivuga ko abatari kuba bafite imirimo izwi bari gucyurwa mu Rwanda, kuko batari no kuba bafite icyabatunga muri Zambiya badafite akazi.

Mu gihe Jacob Mpepo yari commissaire ushinzwe impunzi nibwo intumwa za Leta y’u Rwanda, zakomeje gusura impunzi I Lusaka, zimwe zaje ziyobowe na Sheikh Abdul, General Gatsinzi Marcel, Ambassadeur Kimonyo na Seraphine Mukantabana .

Ariko izi ngendo zose ntacyo zagezeho. Izi ntumwa za leta y’u Rwanda zagiye zibanda cyane ku mpunzi z’abanyarwanda ziba mu nkambi ya Meheba, ariko byarangiye izi mpunzi zanze gutahuka, kubara ikinyoma cya FDLR.

Jacob Mpepo RIP

DFLR iba igendagenda mungo z’impunzi yafasheho bugwate

Commissioner Jacob Mpepo yabaye commissioner guhera mu 1999 asimbuye Eric Tukombe wari umusigira wa Lameck Mwaba nawe wapfuye mu 1997 azize uburwayi ! Guhera muri 2001, ni bwo abanyarwanda bashaka ubuhungiro batangiye kutabuhabwa bikoma bikomeye Jacob Mpepo kubera kumukeka ko yaba akorana na let aya Kigali.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Eric

Muribeshya umutego mutindi ushibukana nyirawo. Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.erega Imana irebera hose icyarimwe kandi ikarinda abayo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...