LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda
Publish Date: mercredi 13 juillet 2016
VISITS :1369
By Admin

Umuyozi w’Akarere ka Ntungamo muri Uganda yavuze ko atashimishijwe n’imyitwarire ya Polisi yo muri aka gace ku kibazo a baturage b’Abanyarwanda bahirukanwe.

Justine Mbabazi yavuze ko hari Abanyarwanda barenga 100 birukanwe muri iki gihugu, bagarurwa mu Rwanda mu gihe ngo bari baragiye gushaka imibereho.

Mbabazi yagize ati “Nk’abayobozi b’abaturage ntabwo twigeze dutanga uburenganzira ko hari Abanyarwanda bagarurwa iwabo, wenda Polisi ifite impamvu, icyo twese twemeranyijeho ni uko tugomba gucunga umutekano, abaturage bose bari hano bakaba bazwi ku rwego rw’abayobozi, abadafite ibyangombwa bagafungwa cyangwa bagahanwa.”

Uyu muyobozi w’aka karere yavuze ko Polisi ibyo yakoze itabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’abaturage.

Ibi uyu muyobozi abivuze nyuma yaho Polisi mu gace ka Ntungamo, mu cyumweru gishize ivuze ko yagaruye Abanyarwanda barenga 100 mu Rwanda, bari muri Uganda mu gushaka akazi.

Ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru kiravuga ko aba baturage batari bafite ibyangombwa, gusa Mbabazi we avuga ko kuba aba baturage bari muri Afurika y’Iburasirazuba, n’abanyarwanda bagomba kubahwa mu gihe bagiye mu bindi bihugu.

Yavuze ko hari ibitabo byagiye bishyirwa mu nzego z’ibanze, aho umuntu uhageze ashyirwamo.

Yagize ati “Abanyarwanda si bo bonyine bakora ibyo byaha, hari n’abaturage ba Uganda babikora.”

Police mu Ntungamo yo yavuze ko ngo idafite aho ifungira abakoze ibyaha.

Umuyobozi wa Police muri iyi Ntara Baker Kawanawo, yavuze ko mu byumweru bitatu bishize yagaruye mu Rwanda abanyarwanda barenga 100.

Ubuyozi muri aka gace buravuga ko abantu 400 barimo abanyarwanda 200 bafashwe bari muri iki gihugu mu gushaka akazi, mu duce twa Rubaare, Ngoma na Kayonza (ni uduce two muri Uganda nubwo twitiranwa na tumwe mu turere tw’u Rwanda).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin, avuga ko ibintu by’abantu bambuka imipaka n’abinjira, byasubizwa n’abo mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.

ACP Celestin Twahirwa

Kuba ubuyobozi bw’abaturage muri iyi ntara ya Ntungamo buvuga ko abenshi muri aba baturage b’Abanyarwanda baba bagiye guhaha, bishobora kuba bifitanye isano n’ibyo bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba y’u Rwanda bavuga, ko hari abaturanyi babo basuhukiye muri Uganda kubera inzara yiswe "NZARAMBA "ariko Leta ikavuga ko niba hari n’abagiye baba baragiye gushaka akazi, atari inzara.

Umuyozi w’Akarere ka Ntungamo muri Uganda, Justine Mbabazi

IBITEKEREZO
habimana john

bajye babareka bajye gushaka imibereho ntibakabagarure. barabahohoteye , kandi n'abagande baza gushaka imirimomu rwanda ntawe ubirukana


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa...

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...