LATEST NEWS
Mu Rwanda
Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique
Publish Date: jeudi 7 avril 2016
VISITS :692
By Admin

Nyuma y’aho Simplice Sarandji abereye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, ubu Abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu nibo bahawe inshingano zo kumucungira umutekano.

Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi baba ab’umuryango w’abibumbye bari muri icyo gihugu ndetse n’abayobozi bakuru ba Centrafrique, baherutse koherezwa muri iki gihugu bafite izi nshingano, bakaba aribo ba mbere boherejweyo mu Ukwakira umwaka ushize, bakaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka.


Nyuma yo guhabwa izi nshingano, umuyobozi w’abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yagize ati :”Twahawe inshingano zo kurinda minisitiri w’intebe, tukaba tuzacunga umutekano we aho ari hose, haba aho akorera, mu ngendo ze nitwe tuzaba tumurinze ndetse no mu rugo iwe.”

Yakomeje avuga ati :” Iyi mirimo mishya ariko ntikuyeho gucunga umutekano w’abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye, yose tuzayifatanya.”

​Sarandji niwe wari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida mushya wa Centrafrique Faustin Archange Touadera, akaba yaranabaye umuyobozi w’ibiro by’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Francois Bozize, mu gihe Touadera we yari Minisitiri w’intebe.

Izi nshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe aba bapolisi b’u Rwanda bahawe akaba atari nshya kuri bo kuko banarindaga Perezida Touadera igihe yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubu akaba arindwa n’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 450 muri Centrafrique, barimo amatsida abiri azwi nka Formed Police Units (FPUs), n’abandi 30 bakora akazi k’ubujyanama, bakanigisha abapolisi ba Centrafrique ibigendanye n’imikorere y’akazi kabo.

RNP

IBITEKEREZO
Gatoya Citoyen

Bravo kuri Polisi y'u Rwanda ko n'amahanga amaze kubona ko ari inyamwuga, tubifurije amahirwe, no guhesha isura nziza igihugu cyababyaye.

Gatoya Citoyen

Bravo kuri Polisi y'u Rwanda ko n'amahanga amaze kubona ko ari inyamwuga, tubifurije amahirwe, no guhesha isura nziza igihugu cyababyaye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...