LATEST NEWS
Mu Rwanda
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe
Publish Date: dimanche 17 septembre 2017
VISITS :431
By Admin

Ku itariki ya 15 Nzeri, abapolisi b’u Rwanda 430 barimo ab’igitsinagore 58 bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centrafrique, bambitswe imidari y’ishimwe kubera imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu mirimo bashinzwe.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Madane Najat Rochdi wungirije intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kurengera imibereho ya muntu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mur iki gihugu (MINUSCA-United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa), hakaba hari n’abandi bayobozi muri MINUSCA, abahagarariye ubuyobozi bw’igihugu cya Centrafrique, abahagarariye inzego zishinzwe umutekano zaje kubungabunga amahoro muri iki gihugu, n’abahagarariye abanyarwanda baba muri Centrafrique.

Mu ijambo rye, Madamu Rochdi yashimiye abapolisi b’u Rwanda baje kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu kuko bakoze neza akazi kabo.

Yaravuze ati :”Umuryango w’Abibumbye urabashimira uko mwakoze akazi kanyu neza, mwagakoranye ubwitange n’umurava, cyane cyane mu gucungira umutekano abaturage b’abasivili bari bugarijwe n’urupfu.”

Yakomeje ashimira aba bapolisi b’u Rwanda imyitwarire myiza berekana aho bakorera akazi kabo, no kutihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yaravuze ati :”Imyitwarire yanyu n’ubunyamwuga mwerekana mu mirimo yanyu, cyane cyane kutihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko bikwiye kuranga umuntu wese uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye nk’uko bisabwa n’ubuyobozi bwawo, ni ibyo gushimirwa kandi muzabihorane.”

Madamu Rochdi yashimye imiyoborere y’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda n’ubwa Polis y’u Rwanda, avuga ko adashidikanya ko ariho abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro ku Isi bakura urugero rw’imikorere myiza.

Yasoje avuga ko icyicaro cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kizasigarana isura nziza y’aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari, ndetse n’abari mu bindi bihugu u Rwanda rwagiye kubungabungamo amahoro.

Aba bapolisi b’u Rwanda 430 bambitswe imidari y’ishimwe bagizwe n’imitwe itandukanye. Ibiri muri yo ni FPU1 na FPU2, undi mutwe ni ushinzwe kurinda Abayobozi bakuru b’iki gihugu (Protection Support Unit-PSU), n’irindi tsinda rizwi nka IPOs rikora nk’abajyanama.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze