LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera
Publish Date: mardi 22 août 2017
VISITS :134
By Admin

Uburangare bwa bamwe mu babyeyi ndetse n’abarezi bwo kureka abana bakagera ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, kutubahiriza amabwiriza ajyanya n’imirimo yose ikorerwa mu kiyaga cya Burera ndetse n’ingamba zo gukumira impanuka ziberamo no kurwanya ibindi byaha muri rusange nibyo byibanzweho mu nama y’abaturage b’akagari kaNyamabuye, umurenge wa Kagogo ho mu karere ka Burera.

Ni inama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya ari kumwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Cyanika, IP Augustin Habimana n’abandi bayobozi b’inzego z’umutekano muri kariya gace.

Ni nyuma y’aho ku italiki 29 Nyakanga, muri aka kagari ka Nyamabuye habereye impanuka yatumye abana batanu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 16 y’amavuko barohama muri iki kiyaga ubwo barimo koga, batatu kakaza kurohorwa bakiri bazima abandi babiri bakaburirwa irengero.

Mu kiganiro yahaye abaturage b’akagari ka Nyamabuye bageraga ku 1500, Meya Umwambajimana yagize ati :” Kwohereza abana kuvoma cyangwa gukora ikindi ku kiyaga bonyine ni ugushyira ubuzima bwe mu kaga kuko iyo bagezeyo bidumbaguza bibwira ko ari byiza ari nabwo bibaviramo kurohama kuko baba batazi ingaruka zabyo.”

Yaboneyeho gusaba abaturage ko n’ahabonetse impanuka bajya bafatanye gutabara aho yagize ati :” Turasaba bamwe muri mwe bazi koga kujya bihutira gutabara ababa barohamye ariko na none mukajya mwihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego bireba ku gihe kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.”

Yasabye kandi abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu mazi kujya batangira urugendo ari uko abagenzi bose bambaye imyenda ishobora kubarinda kwibira mu mazi mu gihe habaye impanuka kandi bakirinda gutwara bagenzi n’imitwaro birenze ubushobozi bw’ubwato.

Mu gusoza, Meya Uwambajimana yashimye ubufatanye bwaranze abatuye akagari ka Nyamabuye na Polisi kubijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha bindi muri rusange, maze asaba ko bwakomeza kandi bikaba mu murenge wose n’akarere muri rusange.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu ijambo rye, yagarutse ku gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange ariko yibanda ku mpanuka zo mu mazi zikunze kuba muri aka gace maze asaba ababyeyi gufata iya mbere bakagabanya kohereza abana cyangwa gutuma begera ikiyaga ari bonyine.

IP Habimana yagize ati :” Mu gihe habayeho kugwa no kurohama muri ayo mazi, abaturage barasabwa gutabara vuba na bwangu, bakanatabaza Polisi ibegereye kandi abana bakigishwa umunsi ku wundi kudahirahira bakinira muri ayo mazi kuko usibye no kurohama bishobora no kubatera indwara ziturutse ku isuku nke kubera ayo mazi mabi.”

Yongeyeho ati :” Si abana bato gusa barohama mu mazi kuko byanagaragaye ko hari n’abantu bakuru barohama kubera ko baba batazi koga haba mu gihe bari mu mirimo y’uburobyi cyangwa se mu gihe bambuka.”

Yagiriye inama ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana mu nshingano zabo kuba maso mu gukumira no kurinda abana impanuka nk’izi aho yagize ati”Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, ntibakwiye koherezwa kuvoma bonyine ndetse no kwemererwa gukinira hafi y’ikiyaga nta muntu mukuru bari kumwe.”

Burera

Asoza , yatanze ubutumwa ku baturiye ibiyaga nka Burera n’ahandi hantu ho kogera maze agira ati :” Koga muri ayo mazi si bibi ariko ni ngombwa ko ujyamo aba azi koga kandi afite ibyangombwa bajyana mu mazi birinda uyagiyemo kurohama kuko ntawemerewe kuyajyamo atabifite , tuboneyeho no gusaba abaturiye ibiyaga gutanga amakuru ku wo babona wese ashaka kujyamo nta byangombwa bimubuza kurohama afite kuko bikurura impanuka za hato na hato ; aha yabimenyesha Polisi imwegereye cyangwa agahamagara kuri 110 itishyurwa ; dufatanye kwirinda impanuka zo mu mazi.”

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...